Umushyikirano 18: Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu zatumye Burera iba iya nyuma mu Mihigo

0Shares

Perezida Paul Kagame yavuze ko zimwe mu mpamvu akeka zatumye Akarere ka Burera kaba aka nyuma mu kwesa imihigo, harimo kuba muri aka Karere hagaragaramo ikibazo cya Kanyanga nyinshi ndetse n’ikibazo mu bijyanye n’imiyoborere.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yasozaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Kuri uyu munsi, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse ku buryo uturere twesheje imihigo y’umwaka wa 2021-2022, aho Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere, aka Burera kaba aka nyuma.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye uturere tugaragaza ibikorwa bitandukanye byiza n’amanota bahawe, ariko avuga ko no mu turere twabaye utwa nyuma abatuyobora bagomba kwisuzuma bagashaka ahari ikibazo.

Kuri Burera, Umukuru w’Igihugu yagize ati:

Reka nkwereke ukuntu ibintu bimwe bigenda bigirana isano, nahoze numva uko basomaga amazina, Burera niyo yabaye iya mbere uhereye hasi, buriya hagomba kuba hari impamvu, mu rutonde uko bakurikirana, abantu bige n’impamvu zibitera.

Impamvu nkeka ya mbere kuri Burera, hariyo Kanyanga nyinshi, muzabikurikirane, kanyanga zambuka imipaka. Ndetse n’indi mpamvu Nyagatare ishobora kuba yabaye iya mbere, igomba kuba yaragabanyije Kanyaga kuko igihe yari ihari nyinshi cyane, uko mbyibuka Nyagatare ntabwo yigeze iza mu ba mbere ahubwo nayo yazaga inyuma.

Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko ikindi gishobora kuba gitera iki kibazo, ari ikibazo cy’ubuyobozi budakora neza.

Yagize ati:

Ikindi kigomba kuba kibitera ni ubuyobozi, hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi nacyo mugisuzume, niba hari umuyobozi w’ako karere uri hano mwisuzume vuba kuko hagomba kuba hari kudakurikirana, ibidakwiye kuba bikorwa ugasanga nibyo byiganje. Ubuyobozi mwisuzume ariko ubwo ndavuga kuri Burera n’abandi bose bagiye mu banyuma batanu hagomba kuba hari izo mpamvu.

Perezida Kagame avuga ko izindi nzego za Leta zikwiye gufasha utu turere kugira ngo ahari ikibazo kigabanuke, kuko nibigabanuka n’ibindi bibazo biri mu miryango nabyo bizagenda bigabanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *