Umurundi ‘Saidi Brazza’ wamenyekanye mu Ndirimbo nka ‘Twiganirira na Yameze Amenyo’ yatabarutse

0Shares

Umuhanzi w’Umurundi Saidi Brazza wamenyekanye cyane mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa “Yameze amenyo”, yitabye Imana nk’uko amakuru THEUPDATE ikesha isoko ryayo i Burundi abivuga.

Iyi soko yacu y’amakuru yatubwiye ko yari amaze iminsi arwaye, ubu burwayi bukaba aribwo bwaba bwamuhitanye.

Uretse kumenyekana mu Burundi, no mu Rwanda yakanyujijeho, kuko mu myaka y’i 2010 yaje kuhakorera muzika nabwo agakundwa n’abatari bacye.

Mu Rwanda, yakoranye indirimbo n’abahahanzi batandukanye, barimo; Nyakwigendera Producer Dr Jack na Jackson Dado.

Mu 2016, ubwo hakorwaga umukwabo w’abakoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi, uyu muhanzi nawe yaje kuwufatirwamo, atabwa muri Yombi, ajyanwa kugororerwa i Wawa.

Nyuma yo kugororwa, yahise asubira mu gihugu cye cy’amavuko, i Burundi.

Umuryango wa THEUPDATE umwifurije kuruhukira mu Biganza bya Nyagasani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *