Umupira w’Amaguru n’Ubumuntu: Lionel Messi agiye gufasha abahuye n’Ubuhumyi no kutabona neza muri Ethiopia

0Shares

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Lionel Messi yifatanyije n’abari mu gikorwa cyo gufasha Abanya-Ethiopia bafite ibibazo byo kutabona neza.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Argentine iherutse no kwekana igikombe cy’Isi, yavuze ko yatewe ishema no gushyirwa mu bazakorana n’ikigo gitanga ibikoresho byunganira abafite ibibazo byo kutabona neza ‘OrCam’ kigamije gutanga ubufasha ku banya-Ethiopia.

Ibibazo byo kutabona neza, ni kimwe mu bibazo bikomeye by’ubuzima byugarije Igihugu cya Ethiopia, aho bumwe mu bushakashatsi bwakozwe bwerekana ko Ubuhumyi mu gihugu buri ku rugero rwa 1,18% by’abaturage.

Ku bwa OrCam, ivuga ko ikoranabuhanga itanga ryo gufasha abahuye n’ikibazo cyo kutabona neza ‘’rifasha ku kigero cyo hejuru ku buzima bw’abantu bafite ubuhumyi, abatabona neza n’abafite ibibazo byo gusoma”.

Mu mwaka ushize, ku mfashanyo y‘abagiraneza, ibiro by’umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia byatanze ibikoresho bigezweho byo gufasha abafite ibibazo byo kutabona neza ku bantu 2.000, barimo by’umwihariko abanyeshuri n’abakozi ba Leta.

Ibi biro byatangaje ko ubufasha byatanze bwafashije abari barahuye n’ikibazo cyo kubona neza, guhita bashobora gusoma iki-Amharic, ururimi rw’akazi muri iki gihugu ndetse n’Icyongereza batarinze gufashwa nk’uko byafashwaga.

Ikoranabuhanga rya ‘intelligence artificielle’ rifatanye na monture/frame z’ndorerwamo z’amaso rifasha abantu bafite ikibazo cyo kutabona neza gusoma no kumenya gutandukanya amabara kuko [intelligence artificielle] iyasoma ikayabwira [mw’ijwi] uwambaye izi Ndorerwamo.

Iri Koranabuhanga, Ikinyamakuru Times cyavuze ko riri mu ku “rwego rwo hejeru cyane’’ mu ryakozwe mu Mwaka w’i 2019.

Gusa ariko, izi Ndorerwamo ‘OrCam MyEye’ zirahenze, kuko atari benshi boshobora kuzigurira.

Bivugwa ko iz’umuntu umwe zigurwa amafaranga arenga ibihumbi bine by’ama Dorari ($4.000), ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miriyoni 5).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *