Umuherwe w’Umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa, wari umaze imyaka yarahunze u Rwanda, yapfuye ku myaka 83.
Umwe mu banyamategeko be yahamirije aya Makuru Ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza BBC, Ishami ry’Ikinyarwanda, BBC Gahuzamiryango.
Yongeyeho ati:”Nta yandi makuru dufite yo gutanga muri aka kanya.”
Amakuru avuga ko yari asigaye aba i Dubai muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Bivugwa ko Rujugiro yari umwe mu Banyemari bakomeye b’Abanyarwanda bateye inkunga y’amafaranga izari Inyeshyamba za FPR – Inkotanyi mu ntambara zarwanaga n’izari ingabo z’u Rwanda (FAR) guhera mu Kwakira (10) mu 1990, yagejeje FPR ku butegetsi muri Nyakanga (7) mu 1994.
Mu 2014, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko Rujugiro yari we muherwe wa mbere muri Afurika mu bakora bakanacuruza itabi.
Mbere yo gushwana na Leta y’u Rwanda agahungira muri Afurika y’Epfo mu 2010, yabaye Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Mu Rwanda, Rujugiro yamenyekanye cyane ku bw’inyubako yari yarubatse rwagati mu Mujyi wa Kigali yari izwi nka UTC (Union Trade Centre).
Iyi nyubako yari mu za mbere ndende zubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyi nyubako ibarirwa agaciro kari hafi cyangwa karenga Miliyoni 20 z’Amadolari y’Amerika. Yafunguye imiryango mu 2006.
Leta yayiteje cyamunara mu 2017 ivuga ko Rujugiro – Umunyamigabane myinshi – ayibereyemo umwenda (Ideni) w’Imisoro irenga Miliyoni imwe y’Amadolari, ibyo we yakomeje guhakana mbere y’uko yitaba Imana.
Rujugiro yanamenyekanye kandi mu Burundi kuva mu myaka ya 1970, mu bucuruzi burimo n’ubw’itabi.
Ubucuruzi bwe bwarenze u Rwanda n’u Burundi. Yari afite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Angola, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo na Nigeria.