Nyuma y’Amezi hafi atatu (3) rikinwa, Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ryaraye rishyizweho akadomo.
Iri Rushanwa ryitabiriwe n’Ibigo bikabakaba Mirongo Itandatu (60), ryasojwe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe tariki ya 01 Gicursi.
Imikino ya nyuma yakinwe kuri uyu wa Gatatu, hakinwe Umupira w’Amaguru wabereye kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo, Volleyball yakiniwe kuri Ecole Notre Dame des Ange ndetse na Basketball.
Nyuma y’Amezi Atatu (3), hagati ya Gashyantare na Gicurasi, amakipe yesuruna, Ibikombe byaraye bibonye nyirabyo, yaba mu makipe n’abantu bakinnye imikino ku giti cyabo.
Imwe muri iyo mikino, harimo; Umupira w’amaguru, imikino y’Intoki ya Volleyball na Basketball, Biallard, Table Tennis, Tennis, Gusiganwa ku Maguru, Koga n’Igisoro.
Ibihembo mu kiciro cy’Ibigo bya Leta:
- Umupira w’Amaguru Catégorie A
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’abingira n’abasohoka (Immigration), yegukanye Igikombe itsinze Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igitego 1-0.
Immigration yegukanye igikombe mu kiciro cy’Ibigo bifite abakozi 100 kuzamura.
- Umupira w’Amaguru Catégorie B
Muri iki kiciro, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB), yegukanye Igikombe itsinze Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), ibitego 2-1.
Ikipe ya RMB, niyo yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo muri Catégorie B nyuma yo gutsinda RTDA ibitego 2-1. pic.twitter.com/Dx2zoHDTrX
— Rwanda Workers' Sports (@WorkersRwanda) May 1, 2024
Ibihembo mu kicirco cy’Ibigo by’Abikorera:
- Basketball Abagabo: Banki ya Kigali (BK)
- Basketball Abagore: Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG)
- Volleyball Abagabo): Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration)
Nyuma y’imikino, habaye umuhango wo gutanga ibikombe ku makipe yatsinze. Wari umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye.
Byari ibyishimo bidasanzwe ku makipe ya @Rwandamigration nyuma yo kwegukana ibikombe 🏆muri Volleyball 🏐na Football⚽️, Basketball 🏀yegukanye umwanya wa 2 pic.twitter.com/b5BTlw2dWF— Immigration | Rwanda (@Rwandamigration) May 1, 2024
- Volleyball Abagore: Ikipe ya Minisiteri y’Ingabo (MOD).
Agaruka kuri iri Rushanwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), Mpamo Thierry, mu kiganiro n’Itangazamakuru yagize ati:“Turishimira ubwitabire bwaranze iri Rushanwa by’umwihariko Ibigo bya Leta. Uretse amakipe, n’abakunzi/Abafana bitabira iyi mikino ubwitabire bumaze kuzamuka ku burto bugaragara”.
“Kuri uyu munsi, twagize Umugisha wo kwakira ba Minisitiri Batatu (3), Minisitiri wa Siporo, Minisitiri w’Ubuzima na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Ibi n’iby’agaciro ku mikino yacu”.
Yakomeje agira ati:“Ntabyera ngo de, turasaba Ibigo byitabira imikino y’Abakozi, gukoresha (kwifashisha) abakinnyi bafite ibyangombwa byuzuye, kuko tugiye gukaza amategeko, nyuma yo kubona ko hari Ibigo bishaka kwifashisha abakinnyi badafitiye ibyangombwa byuzuye”.
Nyuma y’Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi, tariki ya 11 Gicurasi, hateganyijwe Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakunzi b’imikino y’Abakozi, baje kwihera ijisho imikino ya nyuma y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. pic.twitter.com/rXvGi2lMxV
— Rwanda Workers' Sports (@WorkersRwanda) May 1, 2024
Mu Kwezi gutaha (Kamena), amakipe yegukanye Shampiyona, azaserukira u Rwanda mu mikino ny’Afurika ihuza abakozi izabera i Brazzaville, mu gihe muri Nyakanga hazatangira Umwaka mushya wa Shampiyona.
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ryashimiye Niyonshuti Jonhson na Busabizwa Parfait bariyoboye mu myaka yashize. pic.twitter.com/qa4o1iQ9ZT
— Rwanda Workers' Sports (@WorkersRwanda) May 1, 2024
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda rimaze Imyaka 15 ritegura amarushanwa atandukanye imbere mu gihugu.
Amafoto