Kuri uyu wa o1 Gicurasi, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ubwo hizihizwaga uyu Munsi, Urugaga rw’Amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), rwongeye gusaba Leta gushyiraho iteka rigena umushahara fatizo kugira ngo hajyeho umushahara udashobora kugibwa munsi mu rwego rwo kurengera imibereho myiza y’umukozi.
CESTRAR yanagaragaje ko n’ubwo hari ingamba na gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho mu kwita ku mibereho y’abakozi, hakiri impungenge z’abahembwa imishahara itabasha guhangana n’ibiciro ku masoko.
Uru rugaga rusaba abakoresha na Leta gukora ibishoboka byose imishahara muri rusange ikavugurwa, igahuzwa n’uko ibihe bimeze. Abakoresha bagihemba abakozi mu ntoki na bo ngo bagomba gutandukana n’uwo muco, umushahara wabo ukanyuzwa muri banki nka bumwe mu buryo bw’ibanze bwo kubafasha kugira umuco wo kwizigamira.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku murimo yibanda ku hakorerwa umurimo hizewe kandi hatekanye nk’uburenganzira bw’ibanze ku kazi.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ishima abakozi n’abakoresha ku bw’uruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’igihugu, isaba kurushaho guteza imbere ubumenyi n’umurimo unoze byo nkingi y’iterambere rirambye.