Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’Intumwa ya Guverinoma mu Karere ka Kicukiro, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yashimye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi (ARPST), ku mbaraga bashyize mu gutegura imikino yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Gicurasi 2023, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, by’umwihariko ukaba wizihijwe hasozwa amarushanwa ahuza abakozi bo mu bigo bya Leta, abikorera n’ibyigenga, amarushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi (ARPST).
Abakozi bakaba barahiganywe mu mikino inyuranye, irimo; Iy’abakina ku gito cyabo nka Tennis, Igisoro no Koga ndetse n’imikino y’intoki ‘Volleyball na Basketball no mu mikino y’umupira w’amaguru.
Muri iyi mikino, abakozi baba bagabanyijwe mu byiciro bitewe n’umubare ubaranga mu bigo babarizwamo, aho bakina mu byiciro by’umuntu umwe kugera mu kiciro cy’ibigo bifite abakozi 100 kuzamura.
Muri Catégorie A mu mupira w’amaguru, Ubumwe Grand Hotel yacyegukanye itsinze RBC, Penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe y’umukino.
Ubumwe bwageze ku mukino wa nyuma, bunyuze mu nzira yarimo ikipe ya Equity FC ihagarariye Equity Bank. RBC FC yahageze itsinze Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR FC).
Mu bigo bikoresha abakozi bari munsi y’100 (Catégorie B), igikombe cyegukanywe na RMB FC itsinze Mininfra FC.
Muri Volleyball, Immigration yatsinze Ikipe ya IPRC-Ngoma amaseti 3-0 mu mukino wakiniwe ku kibuga cya Kimisagara, mu gihe muri Basketball, Bank of Kigali yatsinze Immigration mu mukino wabere ku kibuga cya Stecol.
Congratulations to the IMMIGRATION Volleyball and Basketball teams that won the Finals of the Labor Day Cup.
– VOLLEYBALL GRAND FINAL:
IMMIGRATION VC 3 sets vs 0 IPRC Ngoma
– BASKETBALL FINAL:
FT: IMMIGRATION BBC 62 vs 57 RWANDAIR pic.twitter.com/1G3lTBY1ey
— Immigration | Rwanda (@Rwandamigration) May 1, 2023
The DG @Rwandamigration celebrating the Labor Day Cup Final trophy with Immigration Volleyball and Basketball Teams. pic.twitter.com/bI2BZwMusn
— Immigration | Rwanda (@Rwandamigration) May 1, 2023
Mu Kiciro cy’abagore hakinwe Basketball na Volleyball.
REG yegukanye Igikombe muri Basketball itsinze RSSB, RRA icyegukana muri Volleyball itsinze WASAC ku mukino wa nyuma.
Uretse aya makipe, andi arimo; RMB, Immigration, Bank of Kigali, RBC, REG, RwandAir n’andi, yegukanye ibikombe mu byiciro by’imikino yagiye akina nka; Basketball, Volleyball n’umupira w’amaguru.
Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari witabiriye isozwa ry’iyi mikino by’umwihariko umupira w’amaguru wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, yashimiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi (ARPST), ku mbaraga n’umuhate bashyira mu gutegura iyi mikino.
Ati:”Buri uko umwaka utashye ubona ko hari ikigenda gihinduka mu mitegurire n’imigendekere myiza y’iyi mikino”.
“Amakipe akomeje kwitabira ku bwinshi, ndetse n’ibigo bikarushaho gutanga akazi ku bakinnyi hagamijwe by’umwihariko guteza imbere umurimo no kugira amagara meza binyuze muri Siporo”.
“Nka Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, dushima uburyo Iigo binyuranye bikomeje gushyira imbaraga mu mikino y’abakozi, ariko bijye bijyana no kunoza umurimo ndetse no gukora ibishobo byose umurimo bakora ukarushaho guteza imbere Igihugu”.
Asoza ijambo rye, Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yasabye ibindi bigo bitarakangukira kwitabira imikino y’abakozi ko byayishyiramo imbaraga, kuko umukozi wahuye n’abandi bagasabana by’umwihariko binyuze mu mikino inyuranye nta kabuza atanga umusaruro ikigo akorera kiba kimwitezeho”.
Uko Amakipe yegukanye ibikombe
- Football Catégorie B
RMB FC yegukanye igikombe itsinze Mininfra 3-1.
- Football Catégorie A
RBC yacyegukanye itsinze NISR [Statistique]
- Football Catégorie A Vs Private sector
Ubumwe Grande Hotel yacyegukanye itsinze RBC FC kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0
- Basketball
Immigration yegukanye igikombe itsinze BK
- Volleyball
Immigration yegukanye igikombe itsinze IPRC-Ngoma
- Mu bagore
REG yegukanye igikombe itsinze RSSB
RRA yegukanye igikombe itsinze WASAC
Amafoto