Umuhanzi Leon Touch yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Ubwo ariwowe” ishimangira ikizere afitiye Imana

Umuhanzi, Uwizeyimana Leon Paul Uzwi nka Leon Touch , utuye mu karere ka Musanze, yashyize hanze Video y’indirimbo ye yise “Ubwo ari wowe” irimo ubutumwa bwemeza ko Imana iyo  ivuze isohoza.

Uyu muhanzi akaba na producer ubarizwa mu Itorero ry’Anglican church/EAR , ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo ye nshya “Ubwo ariwowe” yabwiye abakunzi be ko Imana iyo ivuze ikintu igisohoza kandi abwira n’umuntu wese ufite icyo yabwiwe n’Imana ko (isezerano riyiturutseho ryose) risohoza”.

Leon Touch usanzwe afite Studio itunganya amajwi akaba ari nawe wikorera indirimbo ze yatangiye kuririmba kera ariko abanza kwiga ibijyanye no gutunganya indirimbo.

Ubu amaze gukora indirimbo Eshanu ndetse hari  iziri hanze ari zo “uwiteka n’umunyembaraga”, “Uruwo kwizerwa”, “Bizasobanuka”, “Arankunda” , “Ubwo ariwowe” yanashyize hanze mu masaha macye ashize.

Uyu muhanzi avuga ko intego ye ari ukuyobora abantu kuri Kristo akoresheje impano Imana yamuhaye ababwira inkuru nziza y’agakiza ku bw’urukundo ruhebuje Kristo yakunze abantu dore ko no mu muryango we ari abaririmbyi ndetse n’abahanzi kuko aribyo bibonamo cyane kurusha ibindi.

Umunyamakuru wa THEUPDATE aganira na Leon Touch ku ndirimbo shya yagize ati”Iy’indirimbo nashyize Hanze uyu munsi ni nziza ku bintu byose, cyane cyane ubutumwa bukubiyemo shaka ko uzayumva wese azarushaho kugira ibyiringiro byuzuye byuko Imana itazamugendamo ideni na rimwe ndetse ko nubwo ibibazo byose urimo niyo byaba bikomeye bite Imana nuyitumbira izakurengera muri byose“.

Uretse kuba umuhanzi Leon Touch asanzwe ari producer muri 3blessings ari naho iyi ndirimbo yatunganyirijwe mu buryo bwa majwi , amashusho yayo yatunganyijwe na Davy Smooth .

Leon Touch asanzwe afatanya ku ririmba no gutunganya indirimbo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *