Umubano w’u Rwanda na Seribiya ugiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’Ingano n’Ibigoli byakurwaga muri Ukraine

Leta y’u Rwanda iravuga ko igiye guhahira ingano n’ibigori mu gihugu cya Serbia, mu rwego rwo kuziba icyuho cyatewe n’intambara iri muri Ukraine.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri mu biganiro byahuje Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Édouard ubwo yakiraga Minisitiri w’Ubucuruzi wa Serbia, Tomslav Momirovic.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Prof Nshuti Manasseh yatangaje ko ibiganiro hagati ya Minisitiri w’Intebe n’intumwa za Serbia byageze ku myanzuro irimo no kuziba icyuho cyatewe n’igabanuka ry’ibinyampeke u Rwanda rwavanaga mu Burusiya na Ukraine .

Yagize ati:‘‘Twumvikanye ko dushobora guhahirayo ingano n’ibigori tukabizana abanyarwanda babyifuza bakabigura ku giciro gihendutse. Twumvikanye ko tugiye kuganira tukareba uko twabikora n’abacuruzi bacu ukuntu bajyaho bakabizana ku biciro bihendutse bikungukira abanyarwanda.’’

Yavuze kandi ko u Rwanda rufite byinshi rwakohereza muri Serbia, birimo icyayi n’ikawa, ba mukerarugendo b’iki gihugu nabo bakaba baza gusura u Rwanda.’’

U Rwanda na Serbia bifitanye umubano ushingiye ku bucuruzi na dipolomasi kuva mu 1971.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *