Uko Kampani zicuruza Imikino y’Amahirwe zigira uruhare mu Bukungu bw’u Rwanda

0Shares

Abasesengura ibijyanye n’imikino y’amahirwe ku isi no mu Rwanda, bemeza ko iyi mikino itanga umusanzu ukomeye mu bukungu bw’ibihugu binyuze mu gutanga akazi kuri benshi n’imisoro abashoye muri uru rwego batanga mu isanduku ya Leta.

Hirya no hino mu gihugu ahakinirwa imikino y’amahirwe hagenda hiyongera umunsi ku wundi ndetse n’abayikina ariko biyongera.

Abashoye imari muriyi mikino y’amahirwe bemeza ko baha benshi akazi ndetse bakanasora amafaranga menshi mu isanduku ya leta ndetse no gufasha benshi guhindura imibereho yabo.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko kuva hashyirwaho itegeko rigenga imikino y’amahirwe muri 2012, mu Rwanda hari abashoramari 21, ku buryo umwaka ushize wa 2022 binjirije igihugu Miliyari 5 Frw ndetse banahemba abakozi babo Miliyari zisaga 3 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ari nayo ibaha uburenganzira bwo gukora, Evalde Mulindankaka avuga ko uru rwego rw’imikino y’amahirwe rurimo kuzamuka neza ari nako barukurikirana.

Umusesenguzi mu bijyanye n’iyi mikino y’amahirwe ukomoka muri Uganda Leeroy SIGOMBE avuga ko uru ari urwego rurimo kuzamuka ku muvuduko wo hejuru ku isi.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’imikino y’amahirwe bemeza ko bitarenze umwaka utaha wa 2024, iyi mikino ku rwego rwa Afurika izaba ifite agaciro ka Miliyari imwe y’amadorari.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ikigo mpuzamahanga cya Statistica, umwaka ushize wa 2022, mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo iyi mikino y’amahirwe yakusanyije Miliyoni zisaga 862 z’amadorari bivuga izamuka rya 8.7%.

Mu bihugu biza ku isonga harimo Nigeria, Afurika y’Epfo, Kenya, Ethiopia, Ghana Côte d’Ivoire, Angola, Tanzania, Cameroon & Uganda .

Ku rwego rw’isi, iyi mikino y’amahirwe ikaba ifite agaciro ka MiLiyari 365 z’amadorali.

Mu Rwanda by’umwihariko bitarenze mu 2027, iyi mikino y’amahirwe izaba ifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amadorari abayikina bakazaba basaga Miliyoni 4 ku muvuduko wa 11% hagati ya 2023-2027

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *