Mu kiganiro kihariye umugore wa Perezida wa Ukraine, Olena Zelenska yagiranye n’Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, yagarutse ku bibazo intambara iki gihugu gihanganyemo n’Uburusiya yateje Urugo rwe.
Ati:”Ibi bishobora kuba ari ukwikunda, ariko nkeneye kongera kubona umugabo wanjye, biatri ukumwumva gusa nk’uko bimeze ubu”.
Muri iki kiganiro, yagarutse ku bury Urigo rwabo rutakigira akanya ko kuganira na rimwe.
Ati:”Nibyo kuko ntago ibihe ndimo byoroshye, gusa njye n’Umugabo wanjye turabyihanganira, kandi twizera ko tuzabonera umuti ibi bibazo turimo”.
Igihe Uburusiya bwagabaga Igitero muri Ukraine mu Kwezi kwa Gashyantare y’i 2022, Olena Zelenska yamaze amezi mu bwihisho ahantu hatazwi hamwe n’abana.
Agaruka ku buryo ibintu byari byifashe ubwo Intambara yatangiraga, yagize iti:“Byari agahinda igihe cyose”. Uko iminsi yashiraga, nabonaga byari “ngombwa” ko ntekana ngatangira kubaho “nshingiye kuko ibihe Igihugu cyarimo”.
Nyuma yo kuva mu bwihisho mu Mwaka ushize, Intambara yafashije Zelenska wahoze ari umwanditsi kuri Televiziyo kumenyakana.
Guhera icyo gihe, azenguraka Isi, aho ahura n’abayobozi bakomeye ndetse akanageza imbwirwaruhame ku bantu batandukanye.
Agaruka ku gahinda yatewe n’Intambara, Olena Zelenska yagize ati:”Umugabo wanjye Ntitukibana, Umuryango waratatanye”.
“Rimwe tunyuzamo tugahura ariko ntago bikorwa nk’uko tubyifuza. Umuhungu wanjye buri gihe ambwira ko akumbye Papa we (Perezida Zelenskyy)”.
Hagati aho, Zelenska avuga ko iyi ntambara ihangayikishije abana be, bitewe ni uko batabona amaherezo yayo mu gihe cya vuba.
“Nta muntu uzi igitegereje Umugabo wanjye, kuko byari bigoye ko umuntu yavuga ko muri iki Kinyejana cya 21 ku Mugabane w’Uburayi hakwaduka Intambara”.
“Intambara imena amaraso nk’iyi ntago ikwiriye ku kiremwamuntu. Ntago nigeze ntekereza na rimwe ko nari kuba ndi Umugore wa Perezida mu gihe cy’Intambara”.
Zelenska yavuze ko bigoye kumenya icyo abaturage ba Ukraine batekereza kuri ubu, gusa avuga ko abona bafite ikizere ko Igihugu cyabo kizatsinda iyi Ntambara.
Ati:”Dufite ikizere cy’intsinzi ku kigero cyo hejuru, ariko ntituzi igihe izabonekera. Gusa, gutegereza igihe kirekire turi mu gahinda, bizatugiraho ingaruka”.