Igihugu cya Uganda cyohereje abasirikare bari hagati y’i 1000 n’i 2000 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hafi y’Uduce Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zihanganyemo n’Umutwe wa M23.
Uyu mubare, watumye Ingabo za Uganda zizwi nka UPDF ziri ku Butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zibarirwa hagati y’i 4000 n’i 5000.
Umuryango w’Abibumbye, UN/ONU, uvuga ko aba basirikare bashyigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Igihugu cya Uganda kimaze igihe kitari gito gifatanye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhangana n’Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kampala, uzwi nka ADF.
Izi ngabo nshya zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ziri mu mugambi wo kurwanya ADF, uzwi nka “Operation Shujaa”.
Mu bihe bishize, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko Uganda yahaye ubufasha Umutwe wa M23 mu bihe bitandukanye.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Felix Kulayigye, yahakanye iby’aya makuru yo kuba hari abasirikare bashya boherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Gusa, yunzemo ko ingabo zabo ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zihari kugira ngo zihangane n’uwo ariwe wese washaka guhungabanya ubusugire bwa Uganda.
Koherezwa kw’aba basirikare n’ubwo Kulayigye yabiteye Utwatsi, byongereye ubwoba bw’uko iyi Ntambara ishobora gukwira mu bihugu by’Akarere.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko byavugishije Minisitiri w’Itangazamakuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo icyarimwe n’umuvugizi w’iki gihugu, Patrick Muyaya, ibijyanye n’aya makuru, avuga ko ntacyo abiziho.
Gusa, yavuze ko ingabo za Uganda ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari izihangana n’Umutwe wa ADF.
Muyaya yavuze batazi iby’uko ingabo za Uganda zaba zikorana n’Umutwe wa M23. Gusa, yunzemo ko badashimishwa n’ubucuti Uganda ifitanye n’Umutwe wa M23.