Perediza w’Igihugu cya Argentine, Javier Mirei, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gukura iki gihugu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO.
Mirei yatangaje ko iki cyemezo gikurikiye ukutumvikana kw’igihe kirekire kwaranze impande zombi.
Argentine ifashe icyemezo nk’icyafashwe na Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Donald Trump, nawe washyize umukono ku itegeko rikura iki gihugu cy’Igihangange ku Isi muri OMS/WHO.
Trump yashyize umukono ku iteka rikura USA muri OMS/WHO, tariki ya 21 Mutarama 2025, umunsi umwe gusa nyuma y’uko arahiriye kongera kuba Perezida.
Manuel Adorni uvugira Ibiro bya Perezida wa Argentine, yatangaje ko ukwikura muri OMS/WHO, bishingiye ku kutumvikana kwaranze impande zombi by’umwihariko mu gihe cy’Icyorezo cya Covid-19.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku murwa mukuru wa Argentine, Buenos Aires.
Uyu muvugizi yavuze ko, amabwiriza ya OMS/WHO mu gihe cya Covid-19, yatejeje ihagarara ry’imirimo ku buryo aribwo bwa mbere byari bibaye mu mateka y’Isi, kandi ibi bikaba byaragize ingaruka ku bukungu bwa Argentine.
Adorni yifatiye mu gahanga OMS/WHO, avuga ko ari Umuryango utigenga, kuko ukora mu nyungu z’Ibihugu bimwe na bimwe by’Ibihangange ku Isi.
Gusa, muri iki kiganiro ntabwo yigeze akomeza kuri ibi bihugu yatunze agatoki.
Yasoje avuga ko Argentine itazigera na rimwe yemerera Umuryango mpuzamahanga uwo ari wose, kwivanga mu bireba Abaturage b’iki gihugu, aka kandi harimo n’ibibazo birebana n’Ubuzima. (AP)