Mu ishuri ryo mu Mujyi wa MPONDWE ryitwa “LHUBIRIHA”, Abanyeshuri babarirwa muri 37 baryigagamo, bahitanywe n’igitero cy’Intagondwa cyitwaje Intwaro. Kuri ubu, Igisirikare cya Uganda ikaba irimo gushakisha amakuru yimbitse kuri iki Gitero.
Abantu 41 barimo abanyeshuri 37 bishwe n’Inyeshyamba zifite aho zihuriye n’umutwe wiyita uwa Leta ya Kisiramu, mu gitero zagabye ku ishuri ryo mu Uburengerazuba bwa Uganda.
Intagondwa eshanu zagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Lhubihira mu mujyi wa MPONDWE, kuwa gatanu ahagana saa tanu n’igice z’ijoro( 23:30) Abategetsi b’iri shuri batangaje ko izi nyeshyamba zinjiye mu byumba abanyeshuri bararamo ziratwika ndetse zikoresha n’imihoro zitemagura mu kumugaza aba banyeshuri.
Umutwe wa ADF( Allied Democratic Force) umutwe w’Abanya Uganda ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , ushinjwa kugaba icyo gitero, kuri ubu igikorwa cyo gushakisha abagabye iki gitero kikaba cyatangiye.
Abanyeshuri biga kuri iri shuri barenga 60 bakaba biga bahaba, Minisitiri wa Uganda ushinzwe gutangaza amakuru akaba yavuze ko abanyeshuri bagera kuri 37 byemejwe ko bishwe, ariko akaba atatangaje imyaka yabo.
Uyu muyobozi yabwiye BBC ko 20 muribo bishwe batemaguwe n’imihoro, abandi 17 bagatwikwa kugeza bapfuye, igisirikare cya Uganda cyatangaje ko izo nyeshyamba zishe umuzamu warindaga iri shuri n’abandi baturage batatu bari batuye muri ako gace.
Abarokotse icyo gitero bavuze ko izi nyeshyamba zateye igisasu mu byumba bararamo nyuma yo gutemaguza imihoro.
Umuyobozi w’iri shuri akaba yavuze Kandi abanyeshuri batandatu bashimuswe ngo bikorere ibiribwa inyeshyamba zibye mu bubiko bw’ishuri, birangiye izo ntagondwa zisubira hakurya muri RDC.
Imwe mu mirambo yahiye irakongoka kuburyo bivugwa ko hazifashishwa ibizamini ngirabuzima- fatizo ( DNA/ADN) kugira ngo habashe kumenyekana imyirondoro ya banyirabyo.
Abantu umunani baracyari indembe nyuma y’iki gitero.
Umunyamabanga mukuru wa UN, António Guterres yamaganye icyo gikorwa giteye ubwoba asabako abakiri inyuma bakurikiranwa n’ubucamanza.
Abasirikare barimo gukurikirana izo nyeshyamba zahunze zerekeza muri Pariki y’igihugu ya Virunga muri RDC.
Iyo Pariki ya Virunga imaze imyaka myinshi Kandi ikaba ariyo nini muri Afurika ibamo n’inyamanswa zitabineka henshi, zirimo n’ingagi ziba mu misozi miremire .
Intagorwa ziba mu mutwe wa ADF zinakoresha iyi pariki ngari nk’ubwihisho kuko ikora ku mipaka ibiri, uwa Uganda n’Urwanda.
Kuri Twitter umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen Felexi Kulayigye yagize ati” Abasirikare bacu barimo gukurikirana umwanzi kugira ngo bagarure abashimuswe basenye n’uyu mutwe”.
Igisirikare cya Uganda cyanohereje indege za Kajugujugu kugirango zifashe gushakisha uyu mutwe ubarizwa muri iyi Pariki y’imisozi miremire.
Uganda na RD Congo bagiye bakora ibikorwa bihuriwe byo gusenya uyu mutwe wa ADF mu Uburasirazuba bwa Congo,ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko ntakiragerwa ho.
Jenerali Majoro Dik Olum, wo mu Ngabo za Uganda yavuze ko inzego z’umutekano zari zifite amakuru y’ubutasi ko inyeshyamba zari zimaze iminsi nibura igera kuri ibiri ziri mu gace k’umupaka wo kuruhande rwa RD Congo, mbere y’icyo gitero cyo kuwa gatanu n’injoro.
Ariko Abaturage bo muri aka gace kabereyemo iki gitero banenze cyane ubutegetsi kuba butari bwiteguye iki gitero.
Umwe mubaturage aganira n’itangazamakuru yagize ati ” niba batubwira ko imipaka itekanye, ndashakako bansubiza aho bari bari iki gitero gitambuka ku mipaka kikatwinjirira mu gihugu kikatwicira abantu bacu”.
Iki gitero cyiciwemo abantu gikurikiye icyabaye mu cyumweru gishize, bikekwako uyu mutwe w’intagondwa wa ADF ariwo ukiri inyuma. Cyabereye muri RD Congo hafi y’umupaka wa Uganda, Abaturage barenga 100 bo muri icyo cyaro bari bahungiye muri Uganda, bamaze gusubira iwabo.
Icyo gitero cyagabwe kuri iryo shuri, riri mu ibirometero bitageze kuri bibiri igera ku mupaka wa Uganda na RD Congo, kikaba aricyo gitero cyambere kibayeho ku ishuri ryo muri Uganda kuva mu myaka 25 ishize.
Mu kwezi Kwa Kamena mu mwaka 1998, abanyeshuri 80 batwikiwe mu nzu zo kuraramo batwitswe n’izi nyeshyamba nanone, aho batwitse abanyeshuri bigaga mu ishuri ry’imyuga rya Kichwamba Technical Institute riri hafi y’umupaka wa RD Congo , icyo gihe abanyeshuri bagera ku 100 barashimuswe.
Uyu mutwe ushobora kugaba ibitero mu mashuri nk’uburyo bwo gushaka abana ushyira mu barwanyi bawo, nkuko bivugwa na Moncrieff Richard wo muri aka Karere mu kigo gishinzwe ubushakashatsi mu makimbirane, International Crisis group. Yabwiye BBC ko ariko uyu mutwe ugaba ibi bitero mu buryo bwo gutera abantu ubwoba.
Yagize ati ” iyi ni imitwe y’iterabwoba ishaka kugira icyo igerago ikoresheje urugomo, ishaka kwerekana ko ihari, kwereka bagenzi bayo n’inshuti zayo zo muri ISIS ( IS) zo mu bindi bice byo ku isi ko zikora”.
Umutwe wa ADF washingiwe mu burasirazuba bwa Uganda mu myaka ya 1990, ufata intwaro urwanya Perezida wa Uganda Yoweli akaguta Museveni umaze imyaka 37 ku ubutegetsi, ushinjwa Leta ya Uganda gutoteza Abisilamu.
Imibare igaragaza ko abaturage 14% bo muri iki gihugu cya Uganda ari Abisilamu, nubwo inama Nkuru y’aba Isilamu igaragaza ko nibura bagera hafi kuri 35% by’abaturage ba Uganda.
Bamwe mu Abisilamu bo muri Uganda, bavuga ko batotezwa bagakorerwa ivagura mu kazi no muburezi.
Muri 2001 nyuma y’uko uyu mutwe utsinzwe n’igisirikare cya Uganda, umutwe wa ADF wimukiye mu ntara ya Kivu mu Uburasirazuba bwa Congo.
Jamili Mukuru , umukuru w’uyumutwe w’inyeshamba, yatawe muri yombi muri Tanzaniya mu 2015, muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/ CPI). Izi nyeshyamba za ADF zimaze imyaka irenga 20 muri RD Congo.
Musa Seka Baluku wasimbuye Mukulu, amakuru avuga ko mu mwaka wa 2016 aribwo bwambere yatangaje ko ayobotse umutwe wa IS. Ariko mu mwaka wa 2019 Mata, uyu mutwe wa IS nibwo bwambere watangaje ko ukorera muri aka Karere.
Nk’umutwe IS ahanini waratsinzwe, ariko hari imibare minini y’imitwe y’intagondwa yo mu Uburasirazuba bwo hagati no muri Afurika ifitanye imikoranire n’umutwe wa IS.
Nyuma y’imyaka yarishize udakorera ku mugaragaro muri Uganda, umutwe wa ADF wegetsweho ibitero by’abiyahuzi byaturikirije ibisasu mu murwa mukuru Kampala no mubindi bice by’igihugu mu mpera z’umwaka wa2021.