Uburusiya: Amirali Sokolov wari wabitswe na Ukraine yagaragaye mu Nama ya Minisiteri y’Ingabo

Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya, yashyize hanze videwo yerekana umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi mu Nyanja y’Umukara ari mu nama, mu gihe Ukraine yari iherutse gutangaza ko yamwishe.

Ntibizwi neza igihe aya mashusho yerekana Viktor Sokolov ari mu nama na Minisitiri w’Ingabo yafatiwe.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya yatangaje ko aya mashusho ari ayafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023.

Ku wa mbere, ingabo zidasanzwe z’igisirikare cya Ukraine zatangaje ko Amirali (Amiral/Admiral) Sokolov n’abandi basirikare 33 biciwe mu gitero cya Misire cyagabwe ku biro bikuru by’izi ngabo i Sevastopol muri Crimée/Crimea.

Gusa, izi Ngabo za Ukraine ntago zigeze zivuga mu izina abo zishe ndetse ngo zinerure izina za Amirali Sokolov.

Muri iri tangazo, bagize bati:”Ikizwi ni uko abasirikare 34 biciwe muri iki gitero cya misire cyagabwe ku biro bikuru by’ingabo z’Uburusiya zirwanira mu mazi mu Nyanja y’Umukara”.

“[Imirambo] myinshi ntiyamenyekanye neza kuko yangiritse”.

Ibi bisobanura ko Ukraine iri kwivuguruza nyuma y’aya mashusho yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo z’Uburusiya.

Ku wa gatanu, Ukraine yatangaje ko yarashe ibiro bikuru by’ingabo zirwanira mu Mazi muri Crimée bivugwa ko ari byo bya mbere bikomeye by’Uburusiya kandi ko kuri Kyiv ari igitero gikomeye ku hantu hadasanzwe.

Uburusiya bwari busanzwe bufite ibirindiro muri Crimée binyuze mu masezerano na mbere y’uko bwigarurira aka Karere mu 2014 hatisunzwe amategeko.

Ifoto yafashwe muri iyi videwo yerekana Minisitiri w’Ingabo z’Uburusiya, Sergey Shoygu na Amirali Sokolov munsi ye, mu nama bivugwa ko yakozwe hakoreshejwe Video Conference.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *