Mu gihe abamenyereweho ingeso yo gusabiriza baba bagaragara nk’abakene ubu noneho hari abavuga ko byahinduye isura ku buryo abasabiriza basigaye harimo n’abagaragara nk’abasirimu.
Ibi bikaba bikomeje kwiganza by’umwihariko mu Mihanda y’Umujyi wa Kigali.
Mu ijoro ryakeye, THEUPDATE yatembereye mu duce tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali, igamije kureba ibijyanye n’iyi ngeso itavugwaho rumwe yaba ku bayikora ndetse n’ababiresha amaso.
Kimwe mu cyo Umunyamakuru wacu yihereye amaso, ni uko usanga uku gusabiriza gukorwa n’umubare munini wiganjemo abagore n’abana babo, aho baba bahagaze ku Mihanda basabiriza umuhisi n’Umugenzi.
Umwe mu baganiriye na THEUPDATE kuri uyu muco bamwe bita ingeso, yavuze ko ababikora hari igihe usanga babiterwa n’ubukene koko, gusa ko butakabaye butera umuntu gusabiriza mu gihe afite amaboko yombi n’amaguru ndetse nta n’uburwayi bumubuza gukora afite.
Umwe mu basabiriza waganiriye n’Umunyamakuru wacu ubwo yamusangaga ari n’Umwana we, yamubajije ikibimutera, amusubiza agira ati:“Mbiterwa n’Inzara”.
Uyu wagaragaraga nk’uwavunitse akaboko, yavuze ko akaboko ke ati kazima nta kibazo gafite, ariko ko Inzara ntacyo itakoresha umuntu mu gihe ashaka amaramuko.
Ibi bikaba byerekana ko bamwe mu basabiriza mu Mihanda y’Umujyi wa Kigali n’ahandi, baba bigize nk’Abarwayi cyangwa se abafite Ubumuga, nyamara ari ukubikoresha.
Uretse mu Mujyi rwagati, iyo ugeze mu nkengero z’uyu Mujyi, utungurwa no gusanga bamwe muri aba basabiriza bari mu Tubari basindira ayo basabirije, badashobora kwibuka abana babo habe no Koga.
Usanga Ubuzima bwabo buba ari ubwo gusabiriza, gusinda no kubyara abo badashoboye kurera, bumva ko bazatungwa no gusabiriza ku Mihanda.
Iyo wegereye bamwe mu basabiriza bahetse n’abana, bakakubwira ko batazi ababateye inda.
Ni mu gihe ubuzima bwabo buba ari ubwo gusinda no kwibera mu Tubari, dore ko bamwe muri bo baba batanagira Indaro (aho kuba), bikarangira basambanyijwe na bamwe mubo basindanye batanaziranye.
Mu minsi ishize, Umujyi wa Kigali wari wahagurukiye iki kibazo cy’abasabiriza.
Uwasangwaga ku Mihanda asabiriza yurizwaga Imodoka akajyanwa kuganirizwa.
Muri ibi biganiro, bagiye baburirwa ko mu gihe bakomeza ibi bikorwa, bazajya bahabwa ibihano biremereye birimo no gufungwa.
N’ubwo ibi byakozwe, bigaragara ko nta cyahindutse, kuko aba bajijisha bakimuka aho bakunda gusangwa bakajya ahandi batabuzwa gusabiriza…