Umunyarwanda Karangwa Pierre Claver yatawe muri Yombi akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko ku bwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi ya Mugina.
Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko, yahoze ari Umusirikare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda rumushinja kugira uruhare mw’iyicwa ry’Abatutsi 30.000 bari bahungiye kuri Paroisse ya Mugina hafi y’Umurwa mukuru Kigali.
Gusa, Ubutabera bwo mu Buholandi bwanze kumwohereza mu Rwanda, butinya ko atahabwa ubutabera bukwiye.
Ibiro ntaramakuru Reuters, byatangaje ko Pierre-Claver Karangwa w’imyaka 67, yari asanzwe afunzwe guhera mu Kwezi kwa Gatandatu uyu Mwaka, mu rwego rwo kugira ngo abagenzacyaha bamukoreho iperereza nyuma y’uko Ubutabera bwo mu Buholandi bwanze ko yoherezwa mu Rwanda butinya ko atahabwa Ubutara bukwiye.
Nyuma yo kumara Imyaka 24 mu Buholandi, Karangwa, yambuwe Ubwenegihugu bw’iki gihugu yari yarahawe, binatanga inzira z’uko ashobora kohererezwa Ubutabera bw’u Rwanda.
N’ubwo bimeze bitya, Ubutabera bwanze kumwohereza mu Rwanda, bivuga ko yamaze kwigaragaza nk’utavuga rumwe n’Ubutegetsi.
Guhera icyo gihe, yahise atangira gukorwaho iperereza rishingiye ku kuba ariwe watwitse Inzu yari yahungiyemo abagore n’abana babarirwa muri mirongo mu gitero cyagabwe kuri Paruwasi ya Mugina mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata na Nyakanga mu 1994.
Reuters dukesha iyi nkuru, ikomeza ivuga ko u Rwanda rwamushinje kugira uruhare mw’iyicwa ry’Abatutsi 30.000 kuri iyi Paruwase, bityo guhera mu 2012 rusaba ko yakoherezwa mu Rwanda bakamucira urubanza kuri ibi Byaha.
Mu rubanza rujyanye no koherezwa mu Rwanda, mu Kwezi k’Ukuboza kw’i 2022, Karangwa yavuze ko nta cyaha na kimwe yakoze mu byo akekwaho.
Mu Kwezi kwa Gatandatu uyu Mwaka w’i 2023, Ubutabera mu Buholandi bwavuze ko atakoherezwa mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko atahabwa Ubutabera nyabwo.
Bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batuye mu Buholandi, Ubutabera bw’iki gihugu bwabaciriye imanza ndetse hari n’abo cyohereje mu Rwanda ngo bahaburanishirizwe.