Umunyarwanda Sosthène Munyemana wahoze ari muganga yagejejwe mu rukiko mu Bufaransa aregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’Ibyaha byibasiye Inyokomuntu.
Sosthène Munyemana yari muganga w’imyaka 29 w’indwara zifata mu myanya myibarukiro y’abagore wabaga i Butare mu Majyepfo y’u Rwanda, mu gihe Jenoside yahitanye Ubuzima bw’Abatutsi barenga 1,000,000.
Munyemana, ukomoka i Gitarama, rwagati mu gihugu, amaze imyaka 29 aba mu Bufaransa, akaba ashinjwa Iyicarubozo n’Ubwicanyi.
Mu mwaka wa 1995, hashize Umwaka umwe Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Munyemana yatangiwe ikirego mu Mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa.
Abashinjacyaha bo mu Bufaransa byabafashe Imyaka 28 kugira ngo iyo dosiye bayishingeho urubanza.
Urufunguzo rw’Ibiro by’i Tumba i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, ruzagarukwaho cyane muri uru rubanza rwatangiye ku wa Kabiri mu Murwa Mukuru w’Ubufaransa, Paris.
Munyemana, wemera ko yari afite urwo rufunguzo, yavuze ko Abatutsi bahungiye muri ibyo biro, umwunganizi we mu mategeko avuga ko umukiliya we yakoraga ku buryo yaburizamo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ariko abashinjacyaha bavuga ko yafungiranagamo Abatutsi mu buryo butari ubwa kimuntu, nyuma bakahakurwa bajyanwe kwicwa.
Ikintu kimwe impande zombi muri uru rubanza zemeranywaho ni uko bitakwihanganirwa ukuntu byafashe imyaka myinshi cyane kugira ngo iyi dosiye igezwe mu rukiko.
Munyemana, uhakana ibyo aregwa, ashobora gufungwa burundu mu gihe ibyaha aregwa byaba bimuhamye.