Urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Ubufaransa rwaburijemo Iseswa iperereza ku birego birengwa Ingabo z’Ubufaransa kuba ntacyo zakoze ku bwicanyi bwakorewe mu Bisesero bwahitanye Abatutsi mu mpera za Kamena mu 1994 mu Rwanda.
Hakomeje kwibazwa niba noneho Igisirikare cy’Ubufaransa cyaba kigiye kuburanishwa Ingabo z’iki gihugu ku kuba zitaragize icyo zikora ngo zitabare Abatutsi bicirwaga mu Bisesero mu mpera za Kamena 1994 mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Gusesa iperereza ryemejwe muri Nzeri 2022, ku kibazo nk’iki kitoroshye, byaburijwemo tariki ya 21 Kamena 2023 n’Urukiko rw’ubujurire rwa Paris. Ibi bikaba birebana gusa n’imigendekere y’urubanza.
Iki kibazo kirebana n’imiterere y’urubanza cyatumye urukiko rw’ubujurire rwa Paris ruburizamo icyemezo cyo gusesa iperereza cyafashwe tariki ya 01/Nzeri/ 2022.
Amezi make mbere yaho, incamake ya raporo ya Duclert yashimangiraga icyo yise ‘ gutsindwa byimazeyo k’Ubufaransa mu Bisesero’, yari yongewe muri dosiye y’iperereza bisabwe n’umwe mu bacamanza bashinzwe uru rubanza, bivuze ko amaperereza yari yararangiye mu mpeshyi ya 2018, kuri ubu yongeye gusubukurwa.
Ahasigaye ni ukwemeza niba Abajenerari bo mu Ngabo z’Ubufaransa bashinjwa bagomba kuburanishwa.
Muri iyo dosiye, amashyirahamwe y’abacitse ku icumu afatanyije na IBUKA, ihuriro mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu (FIDH) n’abacitse ku icumu batandatu, baranshinja Abasirikare b’Ubufaransa bari mucyo bise Opération Turquoise, kuba baratereranye babigambiriye Abatutsi bari bahungiye ku Misozi ya Bisesero, ihuriro rya FIDH rikaba ryishimiye ko iyo dosiye yongeye kohererezwa ubucamanza.
Uwunganira FIDH ‘ Patrick Baudouin yagize ati:”Kuva icyemezo cyo gusesa iperereza cyahagarikwa, biraduha uburyo bwo kumvijanisha ibitekerezo byacu no kongera gutangira amaperereza. Abacamanza bashinzwe uru rubanza barasabwa guha agaciro ubusabe bwacu. Birashoboka kongera gufungura ibiganiro bishingiye kuri raporo ya Duclert, ibintu bitigeze bikorwa. Raporo ya Duclert yasobanuye neza ko itagomba kugira icyo ivuga kubyerekeye ibihano.
“Byumvikane rero ko itavuga ko hari abayobozi b’ingabo z’Ubufaransa bakoze ibyaha cyangwa bagomba gukurikiranwa,nta ruhande ibogamiye mo, ariko mu bintu bigaragara muri raporo ya Duclert dusanga mo byinshi bishinja abasirikare kandi dusanga uko byagenda kose kubwacu, hakorwa andi maperereza . Ibi biradufasha gukomeza urubanza kuko nicyo cy’ingenzi”.
Hagati aho, amakuru mashya ku isubukurwa ry’iyo dosiye ntabwo yashimishije Pierre- Rambert Olivier, wunganira abasirikare batatu muri batanu bashinjwa,kuko we ngo asanga icyokibazo cyari cyaramaze gufatirwa umwanzuro.
Muri Nzeri 2022 ubwo iperereza ryari rimaze Imyaka 17, abacamanza banditse mu cyemezo cyabo cyo gusesa iperereza, bavuga ko uruhare rutaziguye rw’abasirikare b’Ubufaransa mu ubugizi bwa nabi rutigeze rugaragazwa yewe ngo habe n’ubufatanyacyaha cyangwa gutera inkunga abakoze Jenoside, cyangwa se kuba abasirikare b’Abafaransa bataragize icyo bakora ngo bahagarike Jenocide .
Kuri ubu, haribazwa niba bazahindura imitekerereze yabo bakumva ko bagomba kwemera itegeko ry’Ubucamanza.