Hari Abarundi n’Abanyarwanda bishimiye ko umubano hagati y’ibihugu byabo ugenda urushaho kuba mwiza, barabivuga mu gihe hashize amezi agera kuri atanu hongeye gusubukurwa urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka y’ibi bihugu.
Ariko kandi basaba ko hakongera kubaho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, iki ni ikibazo intumwa zaturutse mu ntara ya Kayanza na Ngozi zagarutseho mu nama yazihuje n’intumwa z’u Rwanda, inama yabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu.
Ku mupaka w’Akanyaru niho abayobozi mu ntara y’Amajyepfo bakiriye abayobozi bo mu ntara ya Kayanza na Ngozi zo mu gihugu cy’u Burundi .
Abagenzi n’Igitangazamakuru cya Leta ‘RBA’ dukesha iyi nkuru, yasanze kuri uyu mupaka w’Akanyaru haut bishimiye ko umubano hagati y’ibi bihugu byombi ugenda urushaho kunozwa.
Kuri ubu amwe mu masosiyete yo mu Rwanda atwara abagenzi mu buryo bwa rusange akaba yarasubukuye ingendo mu gihugu cy’u Burundi.
Gusa aba baturage barifuza ko n’ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi byakongera kwemererwa, mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane.
Kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi na mugenzi we wa Kayanza Colonel Cishahayo Remy bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi ku nzego zibakuriye hakaba habaho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje izi ntumwa z’Abarundi n’Intara y’Amajyepfo.
Mu ruzinduko intumwa z’ Burundi zagiriye mu Rwanda zasuye ibikorwa bitandukanye byo mu karere ka Huye ari naho zakoreye inama n’intumwa zo mu Rwanda.
Mu hasuwe harimo icyanya cyahariwe inganda, ahasuwe uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo.