Bamwe mu baturage bakoresha Umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi bavuga ko kuba Leta y’u Burundi yarafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka byahungabanyije urujya n’uruza ndetse binadindiza gahunda yo kwishyira ukizana kw’abatuye ibi bihugu.
Tariki 11 Mutarama 2024 ni bwo u Burundi bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.
Ni icyemezo cyagize ingaruka ku bantu b’ingeri zitandukanye, kuva ku baturage basanzwe, abashoferi n’abandi barimo abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko byadindije ibikorwa by’iterambere by’abatuye ibihugu byombi.
Kuri ubu ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera nta rujya n’uruza rw’abaturage ruharangwa. Bamwe mu Banyarwanda imipaka yafunzwe bari mu Burundi ndetse bari bafite ubwoba bwo kuwunyuraho.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko iki cyemezo cya Leta y’u Burundi cyaje gitunguranye kuko hari inzira yindi byari kunyuramo ibibazo iki gihugu kigaragaza bikaba byashakirwa umuti.
Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zaburiye Abanyarwanda kwigengesera bakirinda kwambuka umupaka Leta y’u Burundi yatangaje ko itabashaka.
Mukuralinda yavuze ko abaturage b’u Burundi bari mu Rwanda nta kibazo bazahura nacyo.
Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko iki cyemezo kibabaje kandi ko gikoma mu nkokora urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.