U Rwanda rwishimiye gutsinda umukino wa kabiri mu mateka y’Imikino Paralempike

Tariki ya 04 Nzeri 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball (Volleyball ikinwa n’abantu bafite Ubumuga) mu kiciro cy’Abagore, yatsinze iy’u Bufaransa seti 3-0 (25-9, 25-8, 25-11), isoreza Imikino Parelempike ku mwanya wa karindwi. Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Paris.

Ni wo mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze muri ine rwakiniye mu Mikino Paralempike iri kubera i Paris mu Bufaransa.

U Rwanda rwatsinze seti ya mbere ku manota 25-9, iya kabiri ruyegukana kuri 25-8 mu gihe iya nyuma rwayitwaye rutsinze amanota 25-11.

Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Mukobwankawe Liliane, ni we witwaye neza muri uyu mukino yatsizemo amanota 16 mu gihe Nyiraneza Solange yabonye icyenda, Nyirambarushimana Sandrine amuza inyuma n’umunani.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwashoboye gutsinda umukino mu ya Paralempike nyuma yo kubikora 2020, ubwo rwatsindaga u Buyapani; icyo gihe rwatahanye umwanya wa karindwi.

Mu mikino yo mu matsinda, u Rwanda rwatsinzwe imikino itatu irimo uwa Brésil (3-0), Slovenia (3-1) na Canada (3-0).

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *