Nyagatare: Biyemeje kurandura ‘Malaria’ nyuma y’uko abayirwara bikubye kabiri mu Mwaka umwe

Mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria, biteganyijwe ko kizagera ku ngo zikabakaba ibihumbi 160 zo muri aka Karere.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Nzeri 2024. 

Mu gihe imibare igaragaza ko abarwayi ba Malariya biyongereye mu mwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko hari ingamba zihariye zigamije guhashya iyi ndwara zirimo no kwita cyane ku bagize ibyiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara.

Umurenge wa Karangazi kimwe n’indi nka Musheri, Rwimiyaga, Matimba, Rwempasha na Nyagatare, yihariye 80% by’abarenga ibihumbi 49 barwaye Malaria mu mwaka ushize wa 2023/2024, aho bikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wawubanjirije.

Abaturage bemera ko habayeho kudohoka ku ngamba zo kwirinda iyi ndwara.

RBC yo igaragaza ko mu mwaka ushize mu Rwanda habonetse abarwayi ba Malaria barenga ibihumbi 600, bakaba bariyongereyeho hafi ibihumbi 50 ugereranije n’umwaka wawubanjirije.

Ubusesenguzi bwa RBC bwagaragaje ko kimwe mu byateye ubu bwiyongere ari uko hari ibyiciro bimwe na bimwe by’abantu bitagerwaho na serivisi zo kwirinda Malaria uko bikwiye bitewe n’imiterere y’akazi bakora.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yavuze ko ibyiciro nk’ibi bigiye kwitabwaho byihariye.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo gutera umuti wica imibu itera Malaria, bizagera ku ngo hafi ibihumbi 160 zo mu Karere ka Nyagatare.

Ni igikorwa ubusanzwe giterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, avuga ko iki gihugu kitazahwema gutera inkunga u Rwanda muri gahunda zigamije guhashya Malaria. 

Yagize ati “Tuzakomeza gufatanya kurwanya indwara ya Malaria, ariko nanone mugomba kuba maso kuko bitewe n’ihindagurika ry’ibihe umubu ukwirakwiza Malaria ushobora gukomeza kororoka ku buryo igihe cyose ubwandu bwa Malaria bwakwiyongera.’’

“Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gutera inkunga iki gikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria, kandi ibyo nibikomeza Malaria izaba nkeya, ababyeyi bazashobora gukora imirimo yabo, abana bazajya ku ishuri kandi n’abantu bose bazamererwa neza.”

Kuva mu mwaka wa 2019 kugera mu 2022, indwara ya Malaria mu Rwanda yagabanyijwe ku kigero cya 85%, mu gihe kugabanya impfu ziterwa na yo byo byakozwe ku gipimo cya 82%.

Mu Mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, abaturage barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bo mu Turere twa Nyagatare, Kirehe na Ngoma bafashijwe kwirinda Malaria binyuze mu kubaterera imiti yica imibu itera iyi ndwara.

Umurenge wa Karangazi watangirijwemo iki gikorwa ni wo wagaragayemo abarwayi benshi ba Malaria muri Nyagatare kuko mu mwaka ushize abayivuje ari 9667 barimo 231 bahawe ibitaro. Ukurikirwa n’Umurenge wa Musheri ufite abagera ku 3121.

Abaturage 21.472 ni bo bivuje Malaria mu Karere ka Nyagatare barimo bane bitabye Imana bazize iyi ndwara. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *