U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 7 bya mbere ku Isi bihashya Hepatite B

Tariki ya 28 Nyakanga, n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Hepatite yibasira umwijima, hari abaturage bashima ingamba Leta yashyizeho mu kuyihashya ariko bagasaba ko zakongerwa.

Ni mu gihe ishami rya Loni ryita ku buzima OMS rivuga ko U Rwanda ruri mu bihugu 7 bya mbere mu isi byashyizeho ingamba zihamye zo guhashya iyi ndwara y’umwijima.

Mujawiyera Annonciata, umukecuru w’imyaka 64 ukomoka mu Karere ka Nyamagabe amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Nyarugenge biri mu Mujyi wa Kigali.Mujawiyera yazanywe aha nyuma yo kuremba abaganga bamubwira ko arwaye umwijima wo mu bwoko bwa B, ariko ngo arashima uko arimo kwitabwaho akagenda yoroherwa.

Mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, hari abaturage bavuga ko bagize amahirwe yo gusuzumwa umwijima wo mu bwoko bwa C no gukingirwa uwo mu bwoko bwa B ku buryo bashima izi ngamba zose leta yagiye ishyiraho mu kubarinda.

Icyakora hari n’abandi baturage bavuga ko batagize amahirwe yo kugerwaho n’ubukangurambaga bwo gusuzumwa no gukingirwa indwara y’umwijima ku buryo bahorana impungenge z’uko bahagaze kuri iyi ndwara. Aba bifuza ko ubukanguramba bwakomeza gushyirwamo imbaraga bukagera kuri bose.

Umuganga ushinzwe gukurikirana indwara zandura mu Bitaro bya Masaka Dr. Niyomugabo Fulgence avuga ko mu kwirinda indwara z’umwijima abantu bakwiriye kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwisuzumisha ku mavuriro abegereye no kwitabira kwikingiza no gukingiza abana, cyane ko ari ubuntu.

Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2018 hatangira gahunda y’imyaka 5 yo kurandura hepatite, mu bantu milioni 8 bamaze gupimwa hepatite C ibihumbi 60 bayisanzwemo ndetse benshi baravuwe barakira abandi nabo barakitabwaho.

Iyi minsiteri ivuga ko kandi abantu milioni 5 muri iyi myaka itanu barimo abana n’abakuru bapimwe heptatite B, muri bo abagera ku 8,000 bayisanzwemo. Magingo aya bari ku miti yayo mu gihe kuva mu 2002, abantu milioni 7 bamaze kuyikingirwa.

Kuva mu 2017 ubwandu bwa Heaptatite B bwavuye kuri 3% bugera kuri 0.36% mu mwaka ushize wa 2023 mu gihe ubwa hepatite C bwavuye kuri 4% bugera kuri 0.48%. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *