Banki y’Isi ishyira u Rwanda ku mwanya wa 3 muri Afurika no ku wa 11 ku Isi mu bihugu byakwirakwije amashanyarazi ku muvuduko wo hejuru, bitewe n’uko ubu rugeze kuri 77% mu gihe ibindi bihugu byinshi biri hagati ya 30-50% by’ingo zfite amashanyarazi.
MUNYAZIKWIYE Philippe ni umuturage utegereje guhabwa umuriro w’amashanyarazi kuko yamaze kuzuza ibisabwa byose kugira ngo agezweho mubazi.
Ni mu gihe BAVUGIRIJE Jacqueline we ubu arimo gucana ndetse akemeza ko amashanyarazi yamuhinduriye ubuzima.
Raporo ya Banki y’isi, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 3 muri Afurika no kuwa 11 ku isi mu bihugu byakwirakwije amashanyarazi ku muvuduko wo hejuru.
Guhera muri 2009 kugeza ubu, Banki y’Isi imaze gutanga miriyari 1.3 z’amadorari yashowe muri uru rwego rw’ingufu mu Rwanda.
Imishinga ikirimo gukurikiranwa ifite agaciro ka miliyoni 620 z’amadorari.
Umuyobozi w’Umushinga Rwanda Universal Energy Access Program, Eric MIHIGO, avuga ko bitarenze muri Kamena 2026 ingo zisaga 450,000 zihwanye na 83% by’ingo zibarurwa mu gihugu, zizaba zahawe amashanyarazi, naho mu mpera za 2028 ingo zose 100% zikazaba zicaniwe.
Ibyo gukwirakwiza amashanyarazi bijyana kandi no gusimbuza ibikoresho bishaje mu rwego rwo kugabanya ikigero cy’umuriro utakara ugeze kuri 16.9% uvuye kuri 21% muri 2018.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG kigaragaza ko kongera ubushobozi bw’amashanyarazi kandi bigira uruhare mu iterambere rw’insisiro zicururizwamo.
Muri 2010, ingo zari zifite umuriro w’amashanyarazi zari 10% none ubu zigeze kuri 77.12%, harimo ingo 1,887,381 zihwanye na 54.45% bawufatira ku muyoboro mugari n’izindi ngo 785,807 zingana na 22.67% zikoresha amashanyarazi y’izindi ngufu ziganjemo iz’imirasire y’izuba. (RBA)