Abayisilamu bo mu Rwanda babonye Umuyobozi mushya

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Hitimana Salim wayoboraga Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuva mu 2017.

Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Hitimana yari mu bakandida biyamamarizaga kuri uyu mwanya ariko aza kwikura mu matora ku mpamvu yatangaje ko zishingiye ku kuba amaze igihe kirekire mu nshingano. 

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kandi watoye abakomiseri, abahagarariye ibyiciro byihariye birimo abafite Ubumuga, Urubyiruko, Uhagarariye Abayislamukazi, Uhagarariye Abikorera.

Sheikh Hitimana Salim wari Mufti w’u Rwanda, yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora mu nzego z’imisigiti, uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali.

Yavuze ko byagaragaje ko Abayisilamu basenyera umugozi umwe nk’uko ari zo ndangagaciro batozwa n’Idini yabo.

Amafoto

May be an image of 8 people, dais and text

May be an image of 4 people and dais

May be an image of 5 people and dais

May be an image of 1 person, dais and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *