Leta y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka “Dx Flex” ipima kanseri zose ziganjemo n’iyo mu maraso byasabaga ko ibizamini byayo byoherezwa muri Afurika y’Epfo buri kwezi.
Abafite abarwayi bamaranye igihe kinini indwara ya kanseri harimo n’iyo mu maraso babwiye RBA ko bishimira ko boroherejwe kubona serivisi zo gupima kanseri ku bwishingizi nyamara ubusanzwe basabwaga ko byoherezwa muri Afurika y’Epfo ibisubizo bikaboneka nyuma y’ukwezi.
Iyi mashini ya Dx Flex ifite agaciro kari hejuru ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 1 Frw, ifite ubushobozi bwo gupima ibizamini 150 ku isaha, igatanga ibisubizo mu masaha 24.
Inzobere mu kuvura Indwara zo mu Maraso mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Gilbert Uwizeyimana, avuga ko iyi mashini ari igisubizo ndetse izanagira uruhare muri gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.
Ibizamini bisaga 1000 bya kanseri zinyuranye harimo n’iyo mu maraso ni byo u Rwanda rwoherezaga muri Afurika y’Epfo buri kwezi. Ikizamini kimwe cyakeneraga ari hagati y’ibihumbi 800 Frw na miliyoni 1 Frw kandi igisubizo kigatinda kuboneka.