U Rwanda rugeze he Urugendo rwo gukora Inkingo?

0Shares

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatanze integuza ko mu gihe kitarambiranye izatangaza aho gahunda yo gukorera Inkingo mu Rwanda igeze nyuma y’intambwe nziza imaze guterwa. 

Ibi byatangarijwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu mu nama ya 9 y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku buzima n’ubushakashatsi, abayobozi mu nzego z’ubuzima baturutse mu bihugu binyamuryango, inzobere n’abashakashatsi bakazamara iminsi 3 biga ku mbogamizi n’ingamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’indwara ndetse n’ibyorezo hashingiwe ku masomo icyorezo cya COVID19 cyatanze.

Kugeza ubu nta gihugu na kimwe mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gikora inkingo cyangwa imiti, ibintu Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, James Magode Ikuya avuga ko bishimangira intege nke z’urwego rw’ubuzima muri aka Karere.

Yagiye ati “Nk’uko twese tubizi icyorezo nta mupaka kigira, icyorezo cya COVID19 cyatwigishije amasomo menshi by’umwihariko isomo ry’uko dukeneye gukorera hamwe nk’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba tugashyiraho uburyo buhuriweho n’ingamba zimwe zo gukumira, gucunga no kugenzura ibyorezo. Byinshi mu bihugu byacu ntibirashobora kwikorera ibikoresho by’ibanze byo kwa muganga nk’inkingo n’imiti ya ngombwa.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuzima mu buryo burambye biri mu byo Leta y’u Rwanda ishyizemo imbaraga muri iki gihe ndetse ko mu minsi iri imbere, u Rwanda ruzatangaza aho rugeze muri gahunda yo kwikorera inkingo zimwe na zimwe ndetse n’imiti.

Yunzemo ati “Hari ingamba nyinshi ziriho mu bihugu bitandukanye n’u Rwanda rurimo nko gushaka uburyo ibikoresho bimwe na bimwe byanakorerwa ku mugabane wacu wa Afurika, muri aka Karere kacu ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’aha mu Rwanda. Hari imishinga myinshi irimo gukorwa, n’aha mu Rwanda irahari ngirango twagiye tuyigarukaho kenshi ndetse twizeye ko muri uyu mwaka hari imwe muri iyo mishinga izagera ku ntambwe nziza, tuzanabibamenyesha mu gihe kitari kure.”

“Tuzajya dusangira amakuru nk’ibyo byo gukora inkingo bigeze he, ese ibindi by’ikoranabuhanga cyangwa indi mishinga yo kubaka urwego rw’ubuzima n’izindi nzego kuko usanga dukorana. Igihe kitari kure tuzabaha amakuru kuri ibyo.”

Dr. Nsanzimana anavuga ko igihe kigeze ngo abahanga n’abashakashatsi mu nzego z’ubuzima zigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bitabire gukoresha ikoranabuhanga riteye imbere. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *