Peter Joseph Blackmore, Umwongereza w’Imyaka 21 gusa y’amavuko ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye Etape ya Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 kahagurutse i Musanze kerekeza i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ku Musozi wa Kigali (Mont Kigali).
Yegukanye iyi Etape yareshyaga na Kilometero 93 na Metero 300, akoresheje Amasaha 2, Iminota 2 n’Amasegonda 44.
Ibi bihe byahise bimuhesha kwambara Umwenda w’Umuhondo wambika umukinnyi ufite ibihe byiza kurusha abandi ku rutonde rusange, awambuye Umubiligi William Junior Lecerf ukinira ikipe ya Soudal-Quick Step.
Breaking News: British born Joseph Peter Blackmore from Israel Premier Tech is the winner of the 6th Stage and new Yellow Jersey holder.@tour_du_Rwanda @ride_TdRwanda @EUinRW @theupdaterwanda @CanalPlusRwanda @Forzzagaming #RwOT pic.twitter.com/kZLbpmKA12
— The Update Rwanda (@theupdaterwanda) February 23, 2024
Uyu mwenda awukesha kuba amaze gukoresha amasaha 12, Iminota 00 n’Amasegonda 26.
Israel Premier Tech yaherukaga kwambara Umwenda w’Umuhondo kuri Etape ya Kabiri, yahagurutse i Muhanga yerekeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru. Icyo gihe, uyu Mwenda wambawe na Itamar Einhorn.
Kuri iyi Etape, Joseph yakurikiwe n’Umunya-Colombia, Jhonatan Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Polti Kometa, bagereye ku murongo rimwe, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Ilkhan Dostiyev ukinira ikipe ya Astana Qazaqstan Development Team, wasizwe amasegonda 5.
Ntabwo byoroheye Abanyarwanda kuri uyu munsi nk’uko byagenze mu Etape zishize, kuko uwagerageje uyu munsi ni Eric MANIZABAYO wagize umwanya wa 10, asigwa amasegonda 53.
Abandi baje hafi ni; 16. Masengesho (1’29”) 26. Samuel NIYONKURU(8’10”) 27. Moise MUGISHA (8’15”) 28. Patrick BYUKUSENGE (8’25”) 31. Shem NSENGIYUMVA(8’25”) 47. Eric MUHOZA(9’23”).
Ku rutonde rusange, Peter Joseph Blackmore akurikirwa na Ilkhan Dostiyev arusha amasegonda 11, mu gihe umwanya wa gatatu ufitwe na Jhonatan Restrepo Valencia urushwa amasegonda 13.
William Junior Lecerf wari ufite Umwenda w’Umuhondo, ari ku mwanya wa kane, arushwa gusa Amasegonda 55.
#TourduRwanda2024: It’s not easy day for current Yellow Jersey Holder, William Junior Lecerf.
He looses his Jersey but not fall from the new ones.
He finished 5th on this 93,3Km Stage from Musanze to Mont Kigali. @tour_du_rwanda @Forzzagaming pic.twitter.com/aoE896tZYI
— The Update Rwanda (@theupdaterwanda) February 23, 2024
Umunyarwanda uza hafi ni Manizabayo Eric (Karadiyo) uri ku mwanya wa 15, amaze gukoresha amasaha 12, Iminota 4 n’Amasegonda 45.
Arushwa na Peter Joseph Blackmore, Iminota n’amasegonda 20.
Mu bakinnyi 78 bahagurutse i Musanze, 69 nibo bageze kuri Mont Kigali, bivuze ko abandi 9 batahiriwe n’Urugendo.
Kuri uyu wa Gatandatu, harakinwa Etape ya Karindwi ari nayo ibanziriza iya nyuma.
Iyi Etape izaba ireshya na Kilometero 160, izahagurukira mu Karere ka Gicumbi ahazwi nko mu Rukomo, isorezwe mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba.
Bimwe mu byaranze Etape ya 6
Ku isaha ya saa Tanu zuzuye, abakinnyi 78 muri 94 batangiye iri Siganwa, bahagurutse i Musanze berekeza kuri Mont Kigali ku ntera ya Kilometero 93 na Metero 300.
Munyaneza Didier, umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, mbere y’uko bahaguruka, yari yijeje abaturage b’i Musanze intsinzi.
N’ubwo intsinzi zikomeje kurumba ku ruhande rw’u Rwanda, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bari bakomeje kuba muri 78 batangiye iyi Etape, mu gihe 16 bari bamaze kurisezeremo.
Nyuma ya Kilometero 9, Ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa n’iyo yari iyoboye Igikundi.
Abakinnyi bane n’ibo bari bayoboye Isiganwa barusha Igikundi Amasegonda 20.
Nyuma ya 32, abakinnyi bose bari hamwe, 4 bari basize abandi bagaruwe.
Nyuma y’Isaha abakinnyi bari mu Muhanda, bakoreshaga umuvuduko wa Kilometero 42 ku Isaha.
Amanota ya mbere y’Umuvuduko, yegukanywe na, Samuel Niyonkuru, Eric Muhoza na Shemu Nsengiyumva, mu gihe ayo mu Musozi yegukanywe na Pierre Latour, Pablo Torres Arias na Wiliam Junior Lecerf.
Ku Kilometero cya 48 urenze gato kwa Nyirangarama, Umwongereza Chris Froome yacomotse bagenzi be.
Amanota ya kabiri yo mu Musozi yegukanywe na; Pierre Latour, Wiliam Junior Lecerf na Pablo Torres Arias.
Habura Kilometero 4 gusa ngo bagere ahagombaga gusoreza Isiganwa, ku Mihanda y’i Nyamirambo abantu bari uruvunganzoka.
By’umwihariko ku Muhanda w’Amapave ahazwi nko kwa Mutwe.
Ibihembo byaranze Etape ya 6