Thailand: Banejejwe no kwemererwa gukoresha Urumogi

Mu gihugu cya Thailand barabyinira ku rukoma nyuma y’uko benerewe kunywa no gucuruza Urumogi.

Ukinjira mu murwa mukuru Bangkok ku muhanda mpuzamahanga wa Sukhumvit Road, utungurwa no kubona ibyapa binini byaka amatara y’amabara atandukanye, ashushanyijeho Urumogi.

Muri Kamena umwaka ushize, nibwo Thailand yakuyeho igihano ku bakoresha Urumogi, aho uwafatwaga arunywa yahanishwaga gufungwa imyaka itanu 5, yafatwa aruhinga agafungwa 15, mu gihe ibindi biyobyabwenge, igihano k’bifatanywe ari urupfu.

Uburyo ibi bintu byahindutse bikaba byaratangaje benshi.

Ugenze ibirometero bibiri n’amaguru uvuye ku Biro bya BBC biherere mu murwa mukuru wa Bangkok ugana mu Burasirazuba, utambuka ku maduka manini arenga 40 acuruza urumogi mu buryo butandukanye.

Ugannye mu kindi cyerekezo ku muhanda munini wamamaye ubaho utubari wa Khao San road , ho hari iguriro rinini ryiswe Plantopia ricuruza ibijyanye n’urumogi gusa, inyuma mu gikari rikaba rifite naho abaguzi babanza gusogongerera kuri iki gihingwa cy’urumogi.

Urubuga rwa weed Thailand, rwanditseho business zisaga 4000, muri iki gihugu zicuruza urumogi n’ibirukomokaho.

Kitty Chopaka yashinze Campany yitwa ‘elevated Estate’ ikora ubujyanama ku ruganda rw’urumogi, Kandi yari impirimbanyi yasbaga izi mpinduka mu mategeko, ati ” ubu ni akajagari ariko simpamyako naha twari kuhagera iyo hatabaho impunduramatwara” akomeza agira avuga Kandi ko we n’abagenzi be, ubwisanzure bifuzaga atari nk’ubwo bari kubona kuri ubu.

ATI” dukeneye amabwiriza y’uko tugomba gukora, ibyo umuntu agomba gukora n’ibyo atagomba gukora kuko ubu ntabwo abantu bazi ibyo kwirinda.

Mu mabwiriza arimo kugenderwaho nubwo asa n’atubahirizwa, ni uko kugurisha urumogi online bitemewe, ariko mu gihe Kiri munsi y’isaha ukaba ushobora kurugura kuri internet mugahe gato rukaba rukugezeho iwawe ku muryango.

Urumogi nti rwemewe kugurishwa ku muturage uri munsi y’imyaka 20, ariko hakibazwa ushinzwe kuba yakurikirana ugurishijwe iki kinyobwa mu gihe kizanywe n’umumotari?

Muri iki gihugu Kandi, usanga ama restaurant atandukanye acuruza ibiryo bivanzemo iki gihingwa cy’urumogi, icyayi, ice cream n’amazi.

Polisi yo muri iki gihugu yemejeko itazi ibyemewe n’ibibujijwe , mugihe igerageza kubahiriza amategeko make agenga ikoreshwa n’icuruzwa ry’urumogi muri Thailand.

Ubutegetsi bwemeje aya mategeko fatwa nk’aho uburyo babikoze ari impanuka ya Politiki.

Anutin Charnvirakul ukuriye rimwe mu mahuriro manini y’amashyaka ya Politiki, kuvanaho amategeko ahana urumogi ni kimwe mubyari bigize Manifesto ya Politiki ye yiyamamaza muri 2019, byatumye atsinda amatora ahanini bishingiye ku kuba byaravuzweko ruzinjiriza abahinzi b’abakene amafaranga menshi.

Iri terambere ry’ubucuruzi bw’ikiyobyabwenge cy’urumogi rikaba rikomeje gutungura benshi, abo ku ruhande rw’ayandi mashyaka bakaba basanga kwemera ikiyobyabwenge ngo gikoreshwe muri rubanda ari sekibi bugururiye, umwe muri abo akavuga ko mugihe amatora ateganijwe muri uku kwezi Kwa Gicuransi, Ingoma zihinduye imirishyo, urumogi rwakongera kuba icyaha.

Kugeza mu myaka ya 1970, Urumogi rwari rugihingwa cyane mu Misozi yo mu Majyaruguru ya Thailand hafi y’Umupaka ahazwi nka Golden Triangle, ahantu hakundaga kuva Opium nyinshi yajyaga gucuruzwa ku Isi.

Aha kandi Urumogi rukaba rwarakoreshwaga nk’ikimera gisanzwe, by’umwihariko nk’irungo cy’Icyayi.

Mu biganiro by’Abanyapolitiki, kongera gusubiza Urumogi mu byaha cyangwa kurugarukiriza ku Buvuzi gusa aho kwemera ko rukoreshwa no mukwishimisha, abari mu bucuruzi bwarwo babibona nk’aho ari inzozi zitazashoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *