Taekwondo: Korean Ambassadors Cup igiye gukinwa kizihizwa Imyaka 60 y’Umubano u Rwanda rufitanye na Korea

0Shares

Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Taekwondo, nk’uko bisanzwe ryateguye Irushanwa Ngarukamwaka rizwi nka ‘The Korean Ambassador’s Cup Taekwondo Championships’, aho kuri iyi nshuro rizaba ruhariye, kuko rizakinwa hizihizwa Imyaka 60 y’Umubano ntamakemwa uri hagati y’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Koreya y’Amajyepfo.

Kuri iyi nshuro, iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda ku nkunga ya Ambasade ya Repubulika ya Korea mu Rwanda, rikazabera muri BK-Arena tariki ya 03-04/06/2023.

Mu rwego rwo kwizihaza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano hagati ya Repubulika ya Korea (Korea y’epfo) n’u Rwanda, hatumiwe itsinda ry’intyoza riturutse ku cyicaro gikuru cya Taekwondo ku Isi, iri rikazasusurutsa abazitabira iyo mikino.

Ubunyamabanga Bukuru bw’Ishyirahamwe rya Taekwondo mu Rwanda, butangaza ko iri rushanwa rizakinwa mu byiciro by’ingimbi n’abangavu (Juniors) n’iby’abakuze (Seniors).

Biteganyijwe ko rizahuza abakinnyi basaga 300 baturutse mu makipe ya Taekwondo yo mu bihugu 8 birimo: Kenya, Tanzania, Burundi, DR-Congo, Sudani y’Amajyepfo, Ethiopia, Botswana n’u Rwanda.

Uretse ibi bihugu, haziyongeraho amakipe abiri y’Inkambi z’impunzi mu Rwanda (Mahama na Kiziba).

Iri rushanwa ngarukamwaka rizaba rikinwa ku nshuro ya 10, iriheruka ryegukanywe na Rwanda Police Taekwondo Club, ikurikirwa na Dream Fighters Taekwondo Club, maze Dream Taekwondo Club iza ku mwanya wa gatatu.

PHOTOS]: Taekwondo: Police scoops six gold medals in 'Korea Ambassador's Cup '

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *