Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa yakiye Ikipe y’Igihugu y’Abagabo n’Abagore bakina umukino wa Volleyball y’abantu bafite Ubumuga, anabashyikiriza Ibendera ry’Igihugu mbere yo kwerekeza mu Gikombe cy’Isi i Cairo mu Misiri.
Iyi mikino izatanga itike yo kwerekeza mu Mikino Olempike y’Abafite Ubumuga iteganyijwe kubera mu Bufaransa mu Mwaka utaha, izatangira hagati ya tariki 11-19 Ugushyingo 2023.
This afternoon,Hon.Minister of Sports @AuroreMimosa
Handed the flag to the Rwanda National Sitting Volleyball teams before departing to #Egypt for 2023 World ParaVolley Sitting Volleyball World Cup scheduled from 11th to 18 November. pic.twitter.com/SBjZvGkMjn— Rwanda Paralympics (@npcrwanda) November 2, 2023
Nyuma yo guhabwa iri Bendera ry’Igihugu nk’ikimenyetso cy’uko izi kipe zombi zishyigikiwe, ziraza guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu Rukerera rwo kuri uyu Gatanu ku Isaha ya 04:05′, zinyure Entebbe muri Uganda, mbere yo kugera i Cairo saa 11:25′.
Kuba u #Rwanda 🇷🇼 ruvugwa ko ari urwa gatandatu mu bagore n’urwa 13 mu bagabo ku Isi ni ibintu bidakunda kuvugwa, ni ibyo gushimira amakipe yacu ya Sitting Volleyball.~ Hon.Minisitiri wa Siporo @AuroreMimosa aganira n’abakinnyi. pic.twitter.com/7kXkBkLhAT
— Rwanda Paralympics (@npcrwanda) November 2, 2023
Zimwe mu mpanuro yabaye, Minisitiri Munyangajeu yagize ati:“Kuba muri ku mwanya wa Gatandatu mu bagore n’uwa Cumi na Gatatu mu bagabo ku Isi ntago ari ibintu byapfuye kwikora. N’ubwo bidakunze kuvugwa mu ruhanda rwa Siporo, ariko ni umusaruro ushimishije. Bityo rero mukwiriye kuwubakiraho mukitwara neza muri iyi mikino mugiye kujyamo”.
Mu kwitegura iyi mikino, izi kipe zari zimaze iminsi zikorera imyitozo muri BK-Arena, ndetse ku munsi w’ejo zasuwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Bwana Rwego Ngarambe.
Amafoto