Sebastián Piñera wigeze kuyobora Chili yaguye mu Mpanuka y’Indege

0Shares

Uwahoze ari Perezida wa Chili Sebastián Piñera, wategetse manda ebyiri ndetse akaba yari n’umucuruzi utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika, yapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu, yari afite imyaka 74.

Abandi bantu batatu bari bari muri iyo ndege barokotse, ubwo yahanukiraga mu kiyaga kiri hafi y’umujyi wa Lago Ranco wo mu majyepfo ya Chili.

Piñera yari yatwaye kajugujugu ye ariko abategetsi ntibemeje niba ari we wari umupilote ubwo iyo mpanuka yabaga.

Hatangajwe icyunamo mu gihugu ndetse abanyapolitiki batandukanye bo muri Amerika y’Epfo bamuhaye icyubahiro.

Uyu wabaye umunyapoliki w’amahame yo gukomera ku bya kera, avugwa ko yatumye habaho iterambere ryihuse ry’ubukungu kuri manda ye ya mbere yo kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2014.

Mu mahanga, bishoboka ko yari azwi cyane kubera kuyobora itabarwa ritangaje ry’abacukuzi 33 b’amabuye y’agaciro bari bamaze iminsi 69 baraheze munsi y’ubutayu bwa Atacama mu mwaka wa 2010, inkuru yakoze ku mitima y’abantu benshi ku isi.

Ariko manda ye ya kabiri, yo kuva mu 2018 kugeza mu mwaka ushize, yononwe n’imvururu zirimo urugomo zishingiye ku mibereho.

Umurambo we watahuwe n’igisirikare cya Chili kirwanira mu mazi, nyuma y’iyo mpanuka yabereye mu karere aho, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru El País cyo muri Espagne, muri buri Gashyantare (ukwezi kwa kabiri) yabaga ari mu biruhuko n’umuryango we.

Ubwo yatangazaga icyunamo cy’iminsi itatu na gahunda yo kumushyingura mu cyubahiro cyo ku rwego rwa leta, Perezida wa Chili wamusimbuye uharanira impinduka, Gabriel Boric, yahaye icyubahiro Piñera.

Yagize ati: “Twese turi Chili kandi dukwiye kubirota, tukabishushanya [tukabiha imbata] ndetse tukabyubakira hamwe.

“Sebastián Piñera yavuze ibi ubwo yatangiraga manda ye ya kabiri nka perezida ku itariki ya 11 Werurwe (3) mu 2018. Duhojeje cyane umuryango we n’inshuti ze muri ibi bihe bigoye.”

Perezida wa Brazil uharanira impinduka, Luiz Inácio Lula da Silva, yavuze ko atunguwe kandi ababajwe n’urupfu rwa Piñera.

Yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ati: “Twabanye neza, twarakoranye mu gushimangira umubano w’ibihugu byacu ndetse buri gihe twagiranaga ikiganiro cyiza, igihe twembi twari abaperezida, n’igihe tutari turi bo.”

Uwahoze ari Perezida wa Argentine ukomeye ku bya kera, Mauricio Macri, yavuze ko urupfu rwa Piñera ari “igihombo kidashobora gusimburwa” ndetse ko yumva afite “akababaro kenshi cyane”.

Iván Duque, wahoze ari Perezida ukomeye ku bya kera wa Colombia, yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rw’inshuti ye.

Mu 2010, Piñera yabaye Perezida wa mbere wa Chili w’amahame yo gukomera ku bya kera, kuva harangira ubutegetsi bwa gisirikare mu 1990.

Uyu muhanga mu bukungu wize kuri Kaminuza ya Harvard muri Amerika, yasimbuye uwabaye Perezida wa mbere wa Chili w’umugore Michelle Bachelet, asezeranya gukoresha ubushishozi mu bucuruzi akageza igihugu ku iterambere mu bukungu.

Piñera yabaye umwe mu bagabo b’abaherwe cyane muri Chili, amafaranga ye menshi yayabonye mu myaka ya 1980, ubwo yatangizaga muri Chili uburyo bw’amakarita yo muri banki (credit cards) abinyujije muri kompanyi ye Bancard.

Yanashoye imari muri kompanyi ya Chili ya mbere nini yo gutwara abagenzi mu ndege, kompanyi yitwa Lan Chile, anashora imari mu ikipe y’umupira w’amaguru ya mbere ikomeye muri Chili, Colo Colo, no muri shene ya televiziyo. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *