Nyuma yo kwegukana Etape ya 3 yahagurutse i Musanze ku isaha ya saa 08:15′ ku Kigo cya Africa Rising Circling Centre – Burera – Ruhondo – Africa Rising Circling Centre, Umuholandi Bart Classens ukina afatanyije n’Umudage Daniel Gathof bagize Ikipe ya Shift Up For Rwanda 1, bakomeje kuyobora iri siganwa risigaje Etape 2.
Begukanye iyi Etape yaranzwe n’Imvura, bakoresheje Amasaha 3, Iminota 8 n’Amasegonda 24.
Team Rafiki Bike 2 igizwe na Nshutiraguma Kevin ufatanya na Nzamuye Theogene bakoresheje Amasaha 4, Iminota 2 n’Isegonda.
#RwandanEpic2023
Stage 3:The starting Vs. The finishing
61km – Africa Rising Centre – Ruhondo – Burera – Africa Rising Centre @CyclingAfrica Musanze! pic.twitter.com/SBcweAAId0
— Rwandan Epic (@EpicRwandan) November 2, 2023
Mu kiciro cy’ikipe y’Umugabo ukina afatanyije n’Umugore, iyi Etape yegukanywe n’ikipe ya Les Baroudeurs igizwe na Melanie Bourgeoui ukina afatanyije na William Rauw, bakoresheje Amasaha 4, Iminota 31 n’Amasegonda 2.
Mu gihe mu kiciro cy’Umukinnyi ukina ku giti cye mu Bagabo, iyi Etape yegukanywe na Olivier Kestelyn akoresheje Amasaha 3, Iminota 15 n’Amasegonda 14.
Nta mvura muri #RwandanEpic2023, ntacyabaye!
Burera – Nkeke – Ruhondo…! pic.twitter.com/NEdc11ByIj
— Rwandan Epic (@EpicRwandan) November 2, 2023
N’ubwo yari Etape ngufi 61 Km ugereranye na 102,5 Km zakinwe kuri Etape ya 2, rwari urugendo rutoroheye abakinnyi kuko byasabaga kunyura mu Misozi y’Akarere ka Burera, ahakiniwe igice kinini cy’uyu Munsi.
Amakipe 26 y’abagabo, 3 y’Umugabo ufatanya n’Umugore, abakinnyi 19 bakinnye ku giti cyabo n’abagore 2 nabo bakinnye nk’umuntu ku giti cye nibo bari baserutse uyu munsi.
Gukina iyi mikino ntago biba byoroshye kuko hari aho Abakinnyi bagera Umubiri ukanga.
Stage 3 of the #RwandanEpic2023 off we go!
Today's challenge:
Start: Africa Rising Cycling Center @CyclingAfrica (ARCC) go around Twin Lakes (Burera, Ruhondo)
Finish: ARCC
Course type: Single Trails- Dirt Roads
Distance- 61 Km
Difficulty level- 3/5
Elevation- 980M pic.twitter.com/sy9yIz22WA— Rwandan Epic (@EpicRwandan) November 2, 2023
Kuri ubu, ku makipe 57 y’abagabo yakinnye Etape ya 1, hasigayemo 29.
Mu kiciro cy’amakipe y’Umugabo ufatanya n’Umugore, hatangiye amakipe atanu, ariko abiri amaze gusezera.
Mu gihe mu kiciro cy’amakipe y’abagore bakina bafatanyije, amakipe 4 yatangiye nta nimwe isigayemo. Gusa, Umugore ukina wenyine, abatangiye bose baracyarimo.
Mu kiciro cy’abakinnyi b’abagabo bakina umuntu ku giti cye, mu bakinnyi 21 batangiye isiganwa, babiri bamaze gusezera.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Mugisha Moise ufatanya na Kwizera bamaze gusezera, mu gihe mu kiciro cy’abagore bakina bafatanyije, Ingabire Diane na Nzayisenga Valentine nabo bamaze gukuramo akarenge.
Kuri uyu wa Gatanu, harakinwa Etape ya 4, Kinigi – Kinigi ireshya na 32 Km.
Amafoto