Abitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ribaye ku nshuro ya 16 bavuga ko ikoranabuhanaga n’udushya byagaragaye muri iri murikabikorwa, byabahaye isomo ryo kunoza uyu mwuga mu rwego rwo kongera umusaruro.
Abitabiriye iri murikabikorwa bagaragaje udushya dutandukanye turimo udufasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ikunze guhombya abahinzi n’aborozi, abatubuzi b’imbuto babikora mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abacuruzi b’inyongeramusaruro z’ubwoko butandukanye ndetse n’abahanga mugupima ubutaka hagamijwe kureba ibibazo bituma abahinzi batabona umusaruro.
Abasuraga iri murika bikorwa bagize n’umwanya wo gusura imirima shuri ibafasha kujya gushyira mu bikorwa ibyo inzego z’ubuhinzi n’ubworozi zibasaba.
Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa bashima uburyo ryari riteguwe ndetse n’udushya twarigaragayemo tuzabafasha mukongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abahinzi n’aborozi kubyaza umusaruro imishanga itanduykanye leta ishoramo imari n’abaterankunga.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Ildefonse Musafiri yasabye abahinzi n’aborozi gushyira imbaraga mu gukurikirana ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi baba bashoyemo imari hagamijwe kongera umusaruro.
Iri murikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryitabiriwe n’abagera kuri 400 biganjemo urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi barimo n’abaturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku isi rikaba ryari rimaze iminsi 10.