Rwanda:“Abaturage bafite Amashanyarazi kugeza kuri 80%” – Minisitiri Gasore

0Shares

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage biri mu byihutirwa kuko zigira agaciro kanini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo butandukanye ndetse zikanaboneka ku giciro gihendutse.

Ni mu kiganiro yatanze ku munsi wa kabiri w’Inama ya 11 yiga ku Mutekano (National Security Symposium 2024), iri kubera i Kigali aho yitabiriwe n’ababarirwa muri 590 baturutse mu bihugu bisaga 50. Iri kwiga ku bibazo byumutekano biriho ubu by’umwihariko hibandwa ku byugarije Umugabane wa Afurika.

Minisitiri Dr. Gasore yagaragaje u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu gihugu, kuri ubu bikaba biri kuri hafi 80%.

Abitabiriye kuri uyu munsi baganiriye ku mbogamizi Umugabane wa Afurika ukomeje guhura nazo muri gahunda zo kubona ingufu no kureba amahirwe ahari yabyazwa umusaruro mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n’ingufu kuko ari kimwe mu bikorwa byazamura iterambere ry’umugabane muri rusange.

Dr. Gasore yavuze ko hagomba kubaho uburyo burambye bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aha yagaragaje ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’iri hindagurika.

Iyi nama ya National Security Symposium 2024 biteganyijwe ko izasozwa ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, yateguwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Rwanda Defence Force Command and Staff College rifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *