Perezida Kagame yatashye Inyubako yatwaye asaga Miliyari 22 Frw

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo gitanga Serivisi z’Ubwishingizi mu Rwanda, Radiant Insurance Company Ltd.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera; Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Radiant Insurance Company Ltd, François Régis Kabaka n’abandi.

Iyi inyubako nshya ya Radiant yuzuye itwaye asaga miliyari 22 Frw. Yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2019, igizwe n’amagorofa 12, yiganjemo ahazajya hakorera ibiro byayo n’iby’ibigo bitandukanye. Ifite parking ishobora kwakira imodoka 75.

Perezida Kagame yashimiye abikorera bakomeje gushora imari mu bikorwa bitandukanye avuga ko ari icyifuzo cy’igihugu kubona ibikorwa by’ishoramari bitangizwa hirya no hino.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako izakoreramo Icyicaro Gikuru cy’Ikigo gitanga Serivisi z’Ubwishingizi mu Rwanda, Radiant Insurance Company Ltd.

Ati “Ubushake, imbaraga, amafaranga yagiye kuri iyi nyubako n’ibindi, nibyo twifuza kubona hirya no hino mu gihugu cyacu. Turashaka kubona ishoramari ritera imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa Radiant Insurance Company Ltd, Marc Rugenera, yashimiye Perezida Kagame udahwema gushyigikira ishoramari.

Ati “Kwifatanya natwe ku munsi utagira uko usa bigaragaza ko mushyigikiye ibikorwa byacu, ni ubwitange bwanyu ntagereranywa mu iterambere ry’u Rwanda.’’ 

Inyubako nshya ya Radiant Insurance Company Ltd iherereye mu Mudugudu wa Imena, Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge ho mu Karere ka Nyarugenge.

Yubatse neza imbere ya Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ku muhanda wa KN3.

Iyi nyubako yubatse mu buryo butangiza ibidukikije bijyanye n’icyerekezo Igihugu cyihaye. Mu kuyubaka hifashishijwe ibikoresho byakorewe mu Rwanda ku kigero cya 80%.

Imirimo yo kubaka iyi nyubako yatanze akazi ku bakozi barenga 9600 mu myaka itanu yari imaze. 

Mu 2013 ni bwo Radiant Insurance Company Ltd yatangijwe na Marc Rugenera, ifite intego zo gufasha abashaka ubwishingizi kububona biboroheye. 

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *