Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rufite uburenganzira bwo gusaka umuntu ukekwaho icyaha cyangwa inyubako ikekwa gukorerwamo ibyaha, rutangombye kwitwaza impapuro z’urukiko mu gihe hari impamvu zifatika.
Ni nyuma y’uko Umunyamategeko Murangwa Eduard, yari yatanze ikirego muri urwo rukiko avuga ko, itegeko rishyiraho RIB ryo mu mwaka wa 2017, rigena inshingano n’imikorere y’uru rwego, ngo Yaba ihabanye n’icyo itegeko nshinga rivuga.
Murangwa yagaragaje ko imikorere y’uru rwego rw’Ubugenzacyaha ihabanye n’ingingo ya 10 y’itegeko ryemerera abagenzacyaha gusaka, gushakisha cyangwa kwinjira mu nzu batabiherewe impapuro zibibemerera, akaba yaragaragajeko bibangamiye ibiteganywa n’ingingo z’amategeko agengwa n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho.
Harimo ingingo ya 13, ivuga ko umuntu ari ntavogerwa, ari uwo kubungabungwa, ibi bikamuha uburenganzira busesuye ko akwiriye kubahwa no kurindwa.
Uyu munyamategeko ashingiye kuri iyi ngingo, yasobanuye ko kuba RIB ishobora kwinjira mu Nzu y’umuturage nta Mpapuro zibahesha ubwo bubasha, ari ukubangamira no kuvogera uburenganzira bwa muntu.
Agaragaza kandi ko kuba uru rwego rwasaka rutitwaje icyemezo kibahesha ubwo bubasha, byica ingingo ya 43 y’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda aho rigira riti:“Ubucamanza ni Umurinzi w’Ikiremwamuntu n’Ubwigenge hisunzwe Itegekonshinga n’andi Mategeko”.
Kabibi Speciose na Kayitesi Petronille, bari bahagarariye Guverinoma mu Rukiko, basobanuye ko inzego za Guverinoma zigenga, zikorana kandi zikuzuzanya.
Batanze urugero nko mu bindi bihugu, aho izi Mpapuro zemerera gusaka zishobora kwiganwa, ibishobira gutuma Umucamanza atanga Impapuro zitari zo mu rwego rwo kugira ngo yubahirize Itegeko ryo gusaka.
Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga, wanzuye ko impamvu Eduard yatanze zidafite ishingiro kuko zitagaragaza aho Itegeko rishyiraho RIB ryaba rivuguruza Itegekonshinga.