Rwanda: Umwana wa Late Maj Gen Fred Rwigema yahawe Inshingano muri MINAFFET

0Shares

Teta Gisa Rwigema, Ubuheta bw’Intwali y’u Rwanda, Late Maj Gen Fred Rwigema yahawe Inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Izi nshingano yaraye azihawe binyuze mu Nama Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul agirana n’Abaminisitiri buri Kwezi.

Iyi Nama iteranira mu Biro bya Perezida Village Urugwiro, yagize Teta Umuyobozi mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Mbere yo gushyirwa kuri uyu mwanya, Teta yari amaze Amezi 8 ari Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Afurika yunze Ubumwe muri MINAFFET, umwanya yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Uyu Mwana wa kabiri wa Afande Fred, yize Amashuri ya Kaminuza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Hagati y’Umwaka w’i 2009 n’i 2014, yize muri Kaminuza ya Kent State University mu bijyanye na Politike.

Ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yagikomereje mu Bwongereza muri Cardiff University hagati y’Umwaka w’i 2016 n’i 2017 mu bijyanye n’Ububanyi mpuzamahanga n’Itumanaho.

Yakoreye kandi Umuryango w’Abibumbye, Ishami ryita ku baturage.

Urubuga rwa Linkedin, rugaragaza ko Teta yabaye umukozi mu Ishami ry’Afurika muri MINAFFET mu Mwaka w’i 2018.

Rukomeza ruvuga ko yanabaye umwe mu bayobozi bakuru muri iri shami.

Teta Gisa Rwigema ni Umukobwa wa Nyakwigendera, Major General Fred Gisa Rwigema, Intwari y’u Rwanda iri mu kiciro cy’Imena.

Afande Fred yari ku ruhembe rw’abatangije Urugamba rwo kubohora Igihugu tariki ya 01 Ukwakira 1990.

Teta Gisa Rwigema, afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi mpuzamahanga n’Itumanaho yakuye muri Cardiff University.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *