Rwanda: Umusoro wakusanyijwe mu Mwaka w’Ingengo y’imari 2023-24 wiyongereyeho 12%

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, cyatangaje ko imisoro yakusanyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 yazamutseho 12%, kuko amafaranga yakusanyije mu misoro ari Miliyari 2,619 Frw.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu na Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, wagaragaje ko iki kigo gifite intego yo kugera ku rwego rwo guhaza ingengo y’imari ya Leta ku kigero cya 54% azaturuka mu misoro mu 2024/25.

Ibi Umuyobozi Mukuru wa RRA yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru aho yagaragaje ko mu mwaka w’imari wa 2023/2024 intego iki kigo cyari cyihaye cyo gukusanya imisoro yagezweho ku kigero cya 99.3% ihwanye na miliyari 2,637 Frw, aribyo bishimangira iyi nyongera ya 12%.

Ni inyungu, Komiseri mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, avuga ko ahanini ku musaruro w’ikoreshwa ry’inyemezabuguzi zifashisha ikoranabuhanga za EBM.

Fusa Ronald Niwenshuti agaragaza ko iyi ari n’intambwe yo kwishimira ku byagezweho mu rwego rw’imisoreshereze mu myaka 30 ishize, aho yagaragaje ko kuva mu mwaka 1998 iki kigo gishinzwe inyungu y’amafaranga ava mu misoro yavuye kuri Miliyari 68 akagera kuri Miliyari 2,619 Frw, ndetse kuri ubu uru rwego rukaba rutanga umusanzu ungana na 51.2% by’ingengo y’imari yose ya Leta.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kandi yagaragaje ko hakomeje kurebwa uburyo bwafasha abaturage kuba bagabanyirizwa imisoro batanga.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko gifite intego yo kuzakusanya umusoro ungana na Miliyari 3,061.2 Frw, uzaba uhwanye na 54.3% by’ingengo y’imari yose, aho binateganyijwe ko umusoro ku maruro mbumbe w’Igihugu uzagera kuri 15.8% mu mwaka utaha wa 2024/2025. (RBA)

Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *