Banki ya Kigali (BK), yasheshe amasezerano y’Umwaka yari ifitanye n’abashinzwe gutegura Igikombe cy’Isi cy’abahoze baconga ruhango (VCWC)
Tariki ya 31 Gicurasi uyu Mwaka w’i 2024, impande zombi zari zashyize umukono ku masezerano yemerera iyi Banki kuba umuterankunga w’iri rushanwa ryari riteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda muri Nzeri y’uyu Mwaka hagati ya tariki ya 01 kugeza ku ya 10.
Nyuma y’uko mu Cyumweru gishize, binyuze mu itangazo ryashizwe hanze na RDB rivuga ko u Rwanda rwikuye mu masezerano yemerera VCWC gukinirwa i Kigali, Banki ya Kigali nayo yatangaje ko amasezerano yari yagiranye n’abategura iyi mikino yashyizweho akadomo.
Amakuru THEUPDATE ikesha Ikinyamakuru The NewTimes, avuga ko ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwayitangarije ko batakomeza gukorana n’abategura VCWC mu gihe iri rushanwa ritakibereye mu Rwanda nk’uko byari biteganyijwe.
Nyuma y’uko RDB na Banki ya Kigali byikuye muri aya masezerano, amakuru aravuga ko Ikigo gicuruza serivise zo gutega ku mikino, Betpawa nacyo cyari cyasinyanye amasezerano yo gukorana na VCWC, kiri gusuzuma niba kizakomeza gukorana n’abategura iyi mikino, cyangwa nacyo kiza gukuramo akacyo karenge.
Tariki ya 26 Kamena 2024, nibwo binyuze muri RDB, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yasheshe amasezerano y’Imyaka 3 yari yasinyanye n’Ikigo EasyGroup gitegura iyi mikino ya VCWC.
Uku kwikura muri aya masezerano, kwaje mu gihe hari hashize Umwaka Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, isinyanye n’iki Kigo amasezerano y’Imyaka 3 yemereraga VCWC gukinirwa mu Rwanda. Aya masezerano yari yashyizweho umukino muri Werurwe y’Umwaka ushize w’i 2023.
Uretse kuba u Rwanda rwarasheshe aya masezerano, n’ibirango bya Visit Rwanda ntabwo VCWC yemerewe kubikoresha ahazera iri rushanwa aho ariho hose.
Byari biteganyijwe ko abakinnyi basaga 150 bahoze bakina ruhago ku rwego rwo hejuru, bazasesekara i Kigali kongera gushimisha abahoze babakunda.
Bamwe mu bihangange byari byitezwe, barimo; Kizigenza w’Umunya-Brazil, Ronaldinho, Maicon, Michael Owen, Jimmy Gatete, George Weah, Patrick Mboma n’abandi…