Mu rwego rwo gufasha abatuzwa mu midugudu isanzwe by’umwihariko iy’ikitegererezo, SENA yasabye ko hazajya habaho ibiganiro mu rwego rwo gufasha abayitujwemo kugira ubuzima bwiza.
Mu biganiro byahuje Abasenateri kuri iyi ngngo, umubare munini wahurije ku kuba abaturage bagiye gutuzwa muri iyo midugudu bajya babanza kuganirizwa kugira ngo bahindure imyumvire n’uburyo bwo gutura muri iyo midugudu bayifata neza.
Ageza kuri Sena raporo iri muri iki kibazo, Nyirasafari Espérance, Visi Perezida wa Sena, yerekanye bimwe mu bibazo byagaragaye hirya no hino mu midugudu y’ikitegererezo n’indi isanzwe.
Bimwe mu byagarutsweho harimo; Ikibazo cyo kubura amazi, amashanyarazi n’amwe mu mazu yangirika ntasanwe bagategereza ko Leta ariyo ibasanira.
Nyirasafari yabwiye Sena ko igikorwa cyo gusura imidugudu hirya no hino mu gihugu byatangiye kuri 13-20 Kamena 2023 hakaba hari hagamijwe kureba ko ingamba zafashwe muri 2022 inzego zifatanya mu gukemura ibibazo byagaragaye n’uko bishyirwa mu bikorwa.
Bimwe mu bibazo byagaragaye harimo iby’inzu zishaje cyane, inzira z’imyotsi zasibanye, abatuyemo bafunga, imidugudu idafite ibikorwaremezo, ibibazo by’ibicanwa, ikibazo cy’isuku nkeya , biyogaze zitagikora n’ibindi.
Ati:”Uko ibibazo byabo bigaragara, birasaba ko babanza kwigishwa, guherekezwa no guhindura imyitwarire bitewe n’uko ubuzima bwahindutse, inzu bazitate neza ni izabo baziteho”.
Yakomeje asobanura ko ibibazo bitarakemurwa byagaragaye birimo inzu zishaje nizubatswe nabi, ariko hari izamaze gusanwa hakurikijwe uko ingengo y’imari igenda iboneka.
Imidugudu 10 niyo yasanzwe itagira amazi, ariko kuri ubu bikaba bigenda bikemuka nkuko ibikorwaremezo biri muby’ibanze, kugirango uwo mudugudu abantu bishimire kuwutura mo.
Yasobanuye ibikubiye muri raporo ya Sena ko mu midugudu 20 yasuwe habonetsemo inkuta zaturitse, mu midugudu 13 hasanzwe nta bwiherero ifite, iki kibazo kikaba kitakabaye gutinda kuko n’umuganda wagikemura.
Ku rundi ruhande, imidugudu 13 ku kibazo cy’amazi hari ibyakemutse nko mu mudugudu wa Karama, amazi yari yarafunzwe kuko uyu mudugudu wari ufite umwenda wa WASAC, itari yarishyuwe Miliyoni 9 z’Amafaranga y’u Rwanda, ariko Umujyi wa Kigali bakaba barasanze warishyuye.
Hari n’Uturere twasannye imiyoboro yari yarangiritse.
Abasenateri banyuranye bagiye batanga ibitekerezo ku bibazo binyuranye byagiye bigaragara, aho bavuze ko byaba byiza hagiye habanza amasomo yo kwigisha abagiye gutuzwa mu midugudu y’icyitegererezo n’indi isanzwe ndetse bakanaherekezwa bagasobanurirwa imyitwarire ikwiye kuranga abantu mu mibanire yabo.
Inteko y’Abasenateri yishimiye kandi intambwe imaze guterwa mu gukemuka kw’ibyo bibazo binyuranye , kuko hari inzu zigenda zisanwa n’ibikorwaremezo bigenda bikorwa.
Bavuze ko ibibazo bidakeneye ingengo y’imari bigomba gukemurwa vuba bikava mu nzira.
Leta ikomeje kugenda ishyira ho ingamba zo gukemura ibibazo bijyanye n’ibicanwa, aho igenda itanga gaze, za rondereza, ndetse hamwe na hamwe inzego z’ibanze zigenda zikora uko zishoboye zikagenda zitanga ku butaka bwa Leta kugira ngo babonye aho hahinga, hanatekerezwa Indi mirimo yabateza Imbere.
Ku kibazo cyijyanye n’ubworozi, hari aho byagenze neza, hakaba n’aho imicungire itakozwe neza, hakaba hifuzwa ko RCA yajya ifata umwanya wo gukurikirana amakopertive yo mu midugudu nkuko ikurikirana ayandi asanzwe.
Mu busanzwe abatuye mu midugudu bibutswa gufata neza amazu batuye mo n’ibindi bikorwa remezo kuko ari ibyabo. uwahawe inzu mu mudugudu akayifata neza.
Uyu aba afite amahirwe yo kuyegukana. Hari hamwe ubona abatujwe bajyenda bongererwa agaciro izo nzu aho bagenda bashyiramo n’amakaro.
Mu bijyanye n’imiturire biteganyijwe ko n’ibura 80% by’abantu baba batuye mu Midugudu mu 2024, mu gihe muri 2030, 100% bazaba baramaze gutuzwa mu midugudu.