Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024.
Ibi byagiye hanze binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Ni nyuma kandi y’uko yari yashyizeho Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ku ya 13 Kanama 2024.
Abashyizwe muri iyi myaka, bitezweho kuzafasha Perezida Kagame mu buyobozi bw’Igihugu, muri Manda y’Imyaka itanu (5), izageza mu 2029.
- Abaminisitiri ni
Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
Madamu Ines Mpambara, Minisitiri muri Primature
Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta
Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
Madamu Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Madamu Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo
Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi
Dr. Jean-Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije
Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi
Bwana Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo
Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi
- Abanyamabanga ba Leta
Gen. (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta
Madamu Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Bwana Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Madamu Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
Madamu Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
Bwana Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo
Madamu Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi
- Undi muyobozi
Dr. Doris Uwicyeza Picard wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).