Rwanda: Hari kwigwa uko Amadini n’Amatorero byashyirirwaho amategeko abigenga

Abasesengura iby’amategeko baravuga ko igihe kigeze ngo amadini n’amatorero bishyirirweho amategeko mashya mu rwego rwo kurengera abayoboke bayo, no gufasha leta kuyagenzura neza kurushaho.Ni nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, abigarutseho mu buryo bw’umwihariko mu muhango wo kwakira indahiro z’Abadepite na Minisitiri w’Intebe.

Ikibazo cy’akajagari mu nsengero, imisigiti na za kiliziya, bitujuje ibisabwa, bimaze iminsi bikorerwa ubugenzuzi, ndetse hamaze gufungwa ibihumbi n’ibihumbi, bikomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu, ndetse n’Umukuru w’Igihugu, ubwe yavuze ko iki kibazo akizi.

Ni ikibazo gihangayikishe Leta y’u Rwanda kubera abasa n’abatekamutwe bashakira indonke muri uru rwego bamaze kuba benshi. Perezida wa Repubulika asaba ko hakwiye gufatwa ingamba zihariye kuri iki kibazo.

Imwe mu ngamba Umukuru w’Igihugu yatangaje mu guca intege iki kibazo, ni iyo gushyiraho umusoro ku banyamadini.

Abanyamategeko basobanura ko ibyifuzo by’Umukuru w’Igihugu, bifite ishingiro kuko hari n’ibindi bihugu bisanzwe bifite amategeko ateganya imisoro ku banyamadini, kandi akagirira igihugu akamaro.

Dr. Rusa Bagirishya, umwanditsi akaba n’umushakashatsi muri politiki ya Afurika. Avuga ko leta y’u Rwanda ahubwo yatinze gushyiraho amategeko asoresha abanyamadini, kandi ko bakwiye gusora menshi kugirango afashe mu kubaka igihugu n’abaturage bacyo.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abangirikani, yemera ko hari akajagari muri bagenzi babo, kuko harimo ababihishemo, bakazana inyigisho ziyobya ku buryo hakenewe imbaraga za buri wese mu kurwanya aka kajagari.

Inyigisho ziyobya rubanda zivugwa no mu karere u Rwanda ruherereyemo akaba ari yo mpamvu abakurikiranira hafi imikorere y’amadini n’amatorero basaba ko inzego zibishinzwe zarushaho kuba maso amazi atararenga inkombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *