Rwanda: Perezida Kagame yakoze Impinduka muri Guverinoma, mu rwego rw’Ubutasi n’Ububanyi n’Amahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka muri Guverinoma, mu rwego rw’Ubutasi ndetse n’izindi nzego.

Izi mpinduka zasize Ambasaderi Olivier Nduhungirehe agizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, mu gihe Aimable Havugiyaremye yagizwe umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’iperereza, nk’uko biri mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe.

Nduhungirehe wari ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yasimbuye Vincent Biruta, umwe mu bamaze igihe kinini muri guverinoma y’u Rwanda, ubu wagizwe minisitiri w’umutekano mu gihugu, naho Havugiyaremye wari umushinjacyaha mukuru yasimbuye Jenerali Majoro Joseph Nzabamwita wari kuri uriya mwanya kuva mu 2016.

Muri Kanama 2020, ni bwo Amb. Nduhungirehe yagizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, hari hashize amezi ane hasohotse itangazo rimukura muri guverinoma ku mwanya yari ariho nk’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Icyo gihe, havuzwe ko ari “ukubera imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu”.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Amb Nduhungirehe yanditse kuri X ko yijeje Perezida Kagame wamugiriye icyizere “kuzakoresha uburambe mfite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki… mu guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga…”

Dr. Vincent Biruta wari umaze imyaka hafi itanu nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yagizwe minisitiri w’umutekano, minisiteri mu myaka ya vuba yagiye ivanwaho ikongera ikagarukaho, yasimbuye Alfred Gasana, we wahise asabirwa kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi gusimbura Nduhungirehe.

Vincent Biruta, ari muri guverinoma y’u Rwanda mu myanya yo hejuru itandukanye kuva mu 1997, aho yabaye minisitiri w’ubuzima, minisitiri w’imirimo ya Leta, minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho, perezida w’inteko ishingamategeko, perezida wa sena, minisitiri w’uburezi, minisitiri w’umutungo kamere, minisitiri w’ibidukikije, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, na minisitiri w’umutekano ubu.

Mu bandi binjijwe muri guverinoma mu itangazo ryo mu ijoro ryacyeye, harimo Consolée Uwimana, umwaka ushize watorewe kuba umukuru wungirije Paul Kagame mu ishyaka FPR-Inkotanyi, yagizwe minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango asimbuye Valentine Uwamariya, we wagizwe minisitiri w’ibidukikije.

Yusuf Murangwa, wari umaze imyaka hafi 15 ari umukuru w’ikigo cya Leta cy’ibarurishamibare, yagizwe minisitiri w’imari n’igenamigambi, asimbura Ndagijimana Uzziel, we utahawe undi murimo muri iri tangazo.

Hari kandi Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, asimbuye Jeannette Bayisenge, wari uri kuri uwo mwanya kuva muri Kanama mu 2023, ubu utahawe izindi nshingano n’iri tangazo.

May be an image of text
Muri iri Tangazo, harimo n’abandi bahawe inshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *