Rwanda: Perezida Kagame yafashe mu Mugongo imiryango yaburiye ababo mu Biza byatewe n’Imvura idasanzwe

0Shares

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafashe mu mugongo ndetse anihanganisha imiryango yaburiye ababo mu Biza byatewe n’Imvura idasanzwe yaguye by’umwihariko mu Ntara z’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Igihugu.

Iyi mvura idasanzwe yateje ibi Biza, ikaba yaraguye ku wa Kabiri ndetse n’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Kugeza ku isaha ya saa Kumi z’Igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ababarirwa mu 127 bari bamaze gutangazwa ko baburiye ubuzima muri ibi Biza, nk’uko byemejwe na Polisi y’Igihugu.

Uretse abitabye Imana, abatari bake bakomeretse ndetse n’ibintu bitari bike birangirika.

Image
Ubutumwa bwatanzwe na Perezida Kagame bwihanganisha abagizweho Ingaruka n’Ibiza byakurikiye Imvura idasanzwe yaguye mu Ntara z’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo

 

Image
Mu butumwa bwo kubafata mu Mugongo, Perezida Kagame yashimiye abaturage bari mu duce twibasiwe ku bufatanye bakomeje kugaragaza ndetse abizeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bwabo bubungwabungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *