Rwanda: Ntibabasha kurya kubera Umunuko, abaturiye Ikimoteri cya Nduba baganyiye Abadepite n’Umujyi wa Kigali

0Shares

Inteko ishingamategeko yasabye Umujyi wa Kigali kwimura vuba na bwangu abaturage begereye ikimoteri cya Nduba bugarijwe n’ingaruka zigikomokaho.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imiryango 80 ari yo ushigaje kwishyura mbere yuko yimuka, ariko ngo ukaba ufite ikibazo cy’ingengo y’imari uvuga ko kizakemuka mu mwaka utaha.

Gusa abadepite bo basanga iki ari ikibazo cyihutirwa kitategereza icyo gihe cyose.

N’ubwo umujyi uvuga imiryango 80 gusa, hari n’indi myinshi ivuga ko itabaruriwe imitungo kandi na yo yugarijwe bikomeye n’ingaruka zo guturana n’iri kusanyirizo ry’imyanda.

Mu mpinga y’umusozi wa Nduba, ahitegeye umujyi wa Kigali, ikimashini kirirenza ibishingwe kigerageza kubirundanya.

Mu kirere ni uruvange rw’ivumbi n’ibisiga bizenguruka hejuru y’iri huriro ry’imyanda yose iva mu Mujyi wa Kigali.

Ntibyagusaba ubumenyi mu by’ubuzima kugira ngo umenye ko umwuka urangwa aha atari mwiza.

Muri metero zitari nyinshi ni mu ngo z’abaturage bibereye mu mirimo yabo basa n’abirengagije umunuko ukabije uva muri iki kimoteri baturanye.

Umugore utarashatse ko muvuga amazina yambwiye ko abangamiwe bikomeye no gutura aha.

Ati:”Turabangamirwa cyane kuko iyo uri guteka ibintu wumva uyu munuko ndetse ubona n’amasazi, ntushobora no kugira ubushake bwo kurya [appétit].”

Iki kimoteri cyabaye umuturanyi wabo kuva mu myaka irenga 10 ishize.

Ariko uko igihe cyagiye gishira, ni ko cyagiye gitangira kubabangamira kubera umwanda wabaga mwinshi kandi nta buryo bukomeye bwo kuwutunganya bwateganyijwe.

Uretse ibirundo by’imyanda iva mu ngo zo mu mujyi wa Kigali wose, hari n’aho ubona ibidendezi binini by’imyanda yo mu misarani.

Nta gushidikanya iki ni ikibazo gikomeye ku buzima bw’abatuye aka gace ka Nduba kari mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Kuva mu mwaka wa 2012, umujyi wa Kigali watangiye gahunda yo kwimura abaturiye iki kimoteri ndetse ngo umaze kuhavana abasaga 800.

Imibare itangwa n’umujyi wa Kigali ivuga ko ababaruriwe imitungo bategereje kwishyurwa ngo bagende ari ingo 80.

Gusa ngo birasaba ingengo y’imari igera kuri miliyari ebyiri kandi ngo vuba zaboneka ni rwagati mu mwaka utaha.

  • ‘Ari nk’umuyobozi uharaye umunsi umwe, ikibazo kiba cyarakemutse’

Abadepite bavuga ko icyo ari igihe kirekire cyane urebye ingaruka z’umwanda n’indwara iki kimoteri gitera abaturage.

Itsinda ry’abadepite riherutse gusura aha hantu rivuga ko ryasanze ibintu biteye ubwoba.

Mu kiganiro mu nteko ishingamategeko, Depite Germaine Mukabalisa yagize ati:”Ari nk’umuyobozi ufata ibyemezo uharaye umunsi umwe, ikibazo kiba cyarakemutse. Ariko turababwira ngo bategereze umwaka utaha.

“Umwana uvuka uyu munsi aramara amezi atandatu abangamiwe n’aya masazi, ajya ku nkongoro ye.”

Yongeyeho ati:”Hari utarwaye ubu ariko uzarwara mu myaka itanu iri imbere kubera ko yatuye aha hantu. Nihabeho ubwishingizi bwihariye bwo kuzabarengera.”

Aba ni abamaze kubarurirwa imitungo byemejwe ko ari bo babangamiwe n’iki kimoteri. Gusa hari n’abandi banacyegereye cyane ariko bo bavuga ko birengagijwe.

Umugabo utifuje gutangazwa amazina yagize ati: “Baravuga ko batuzi ko bazadutekerezaho. Ese ko hari ababarirwa bakazategereza kwishyurwa? Twe nta n’icyizere dufite cyo kubarurirwa kandi ari twe bamenaho ibishingwe.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ngo butubwire uko buteganya kwitwara muri iki kibazo.

Kugeza ubu byari bitaradushobokera kuvugana na bo. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *