Huye: Ni ki gikomeje guteza Akajagari mu Mwuga w’Ubwubatsi

0Shares

Urugaga rw’Abubatsi mu Rwanda ruvuga ko kuba mu mwuga w’ubwubatsi hakigaragaramo ababikora batarabyize cyangwa ngo babe banditswe, biri mu bitera akajagari n’impungenge ku nyubako zimwe na zimwe zigaragara mu Mijyi yunganira uwa Kigali.

Umujyi wa Huye ni umwe mu Mijyi yunganira uwa Kigali, abawutuye n’abawukoreramo bavuga ko iterambere ryawo mu bijyanye n’inyubako n’urujya n’uruza byasubiye inyuma kubera amikoro no gusabwa kubaka inzu zihenze.

Abatuye mu Mijyi yunganira uwa Kigali barimo gukangurirwa kubaka bakoresheje ibikoresho bihendutse birimo n’amatafari ya Rukarakara, abungabunga ibidukikije cyane cyane inzu zo guturamo.

Urugaga rw’abakora Umwuga w’Ubwubatsi mu Rwanda ruvuga ko ikoreshwa ry’aya matafari rizafasha abaturage kubona inzu zo guturamo kandi ziciriritse.

Gusa ngo abubaka aya matafari bagomba kuba barabyize kandi bari mu rugaga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye, Kamana Andre avuga ko

Kubakisha ibikoresho bihendutse kandi biramba bizatuma abatuye muri aka karere barushaho kubona inzu ziciriritse kandi banabungabunge ibidukikije uyu Mujyi urusheho gutera imbere.

Kugeza ubu urugaga rw’abubatsi mu Rwanda rufite abanyamuryango banditse basaga 2800.

Kubakisha amatafari ya Rukarakara muri utu turere dufite imijyi yunganira Kigali bikaba bisaba ababyize kandi byasabiwe uruhushya rwo kubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *