Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah yaruhamagariye gutanga umusanzu ufatika mu bikorwa by’ubukorerabushake mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Yabigarutseho mu muganda rusange udasanzwe wabereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.
Hon. @jnabdallah yasuye tumwe muduce twagizweho ingaruka n’ibiza ndetse aganiriza Urubyiruko 500 bitabiriye umuganda udasanzwe. pic.twitter.com/79mpK9Ezz1
— Ministry of Youth | Rwanda (@MiniYouthRwanda) May 13, 2023
Muri uyu muganda urubyiruko n’abagororwa basukuye ibyumba by’amashuri bya Seminari Nto ya Nyundo, ishuri rimaze iminsi irenga 10 zidatanga amasomo kuva aho rishegeshwe n’imyuzure y’umugezi wa Sebeya, abanyeshuri bakaba barabaye bimuriwe ahandi.
Uyu munsi mu Turere twibasiwe n’ibiza mu ntara y’Iburengerazuba, Urubyiruko twakoze umuganda udasanzwe wo gufatanya n’abandi baturage guhangana n’ingaruka z’ibiza. pic.twitter.com/0uLPpWOf8B
— Ministry of Youth | Rwanda (@MiniYouthRwanda) May 13, 2023
Mu buryo bugaragara, uyu muganda n’indi yawubangirije, biratanga icyizere noneho ko mu cyumweru gitaha, amashuri ashobora kwigirwamo.
Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah wifatanyije n’uru rubyiruko mu muganda, yarushushikarije kwinjira mu bikorwa by’ubukorerabushake, aho mu bihe nk’ibi umusanzu warwo ukenewe cyane.