Rwanda: Minisitiri w’Uburezi yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana muri iki gihe cy’Ibiruhuko

0Shares

Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine yasabye ababyeyi kumarana umwanya uhagije n’abana babo muri aya mezi arenga  abiri y’ibiruhuko bagiye kumarana nabo, yunzemo ko batadohoka mu kubakebura mu gihe bakosheje.

Mu butumwa bujyanye n’ibiruhuko yageneye abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi, yabibukije ko atari wo mwanya babonye wo kwicara, ahubwo aribwo bakwiye gukora no kwita ku nshingano za kibyeyi.

Ati:“Uyu niwo mwanya mubonye uhagije wo kwicarana n’abana banyu mukungurana ibitekerezo. Mubarinde ikintu icyo aricyo cyose gishobora kubatera kwishora mu ngeso mbi kandi munabafashe gusubiramo amasomo kugira ngo bazasubire ku mashuri nta cyuho cy’Ubumenyi kigaragara mu byo basanzwe bigishwa”.

Abanyeshuri bo bayasabye kurangwa n’imyitwarire myiza irimo Ikinyabupfura, kubaha ababyeyi no kumva impanuro babagira nta kwigomeka ngo n’uko batari kujya ku mashuri bigire inzererezi, nyuma bayoboke ibigare bibi byanabashora mu Biyobyabwenge.

Ati:”Banyeshuri iki ni igihe cyo kuruhuka mubona umwanya uhagije wo kuba hamwe n’imiryango yanyu, mukigishwa indangagaciro zo mu muryango, ubupfura n’urukundo. Mwirinda ingeso mbi zirimo kunywa Ibisindisha n’Ibiyobyabwenge. Mugire umuhate wo gusubiramo amasomo yanyu musome ibitabo, mwihugure mu bumenyi kandi murangwe no kugira isuku”.

Muri ubu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Uburezi, Dr. Uwamariya yasabye Abanyarwanda ubufatanye mu kubaka Umunyarwanda muzima, ufite Indangagaciro n’ibitekerezo biganisha ku bumenyi n’ubushobozi biganisha Igihugu ku iterambere.

Abanyeshuri batangiye ibiruhuko ni abiga mu mashuri y’Incuke, Abanza, Ayisumbuye mu byiciro byombi ndetse n’ayimyuga.

Abanyeshuri basoza ibyiciro byombi bazatangira ibiruhuko byabo tariki ya 04 Kanama nyuma yo gusoza Ibizamini bya Leta batangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *